Abasenyeri 3 bo mu bihugu bitatu barimo uw’u Rwanda ,DRC n’u Burundi bemeje ko mu minsi ya vuba aha bazahura na ba perezida b’ibi bihugu babasaba ko ibihugu bifitanye umubano utari mwiza byawuhagarika.
Ibi byagarutsweho na Mgr JosĂ© Moko, perezida wa ACEAC akaba na Musenyeri wa Idiofa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu 27 Mutarama i Goma, aho yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose bagahura n’abakuru b’ibi bihugu uko ari bitatu bakabaganiriza ku byo kuzahura umubano.
Ati: “Turateganya kubonana na ba perezida b’ibi bihugu kugira ngo tubabwire ko bihagije, ko ubu tugomba guhagarika intambara.”
Avuze ibi , mu gihe igihugu cy’u Burundi na Congo bafitanye umubano w’inyabubiri aho abakuru b’ibihugu byombi bakunze kwibasira u Rwanda, aho bakunze gukoresha imvugo nyandagazi n’amagambo abiba amacakubiri n’inzangano.
Ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda, umubano wajemo igitotsi ubwo Perezida Tshisekedi yatangiraga gushinja u Rwanda ko rushyigikiye abarwanyi b’umutwe wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo ariko rwo rukabihakana.Gusa narwo rushinja Leta ya Congo gushyigikira umutwe wa FDLR ushinjwa gusiga ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Naho ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi , umubano wacyo n’u Rwanda wongeye kuzamba mu minsi ishize ubwo cyanzuraga gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda nyuma y’amagambo ya Perezida Ndayishimiye warushinje ko rufasha umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi.
Aya magambo u Rwanda rwayamaganiye kure ndetse runatangaza ko rwababajwe n’iri fungwa ry’imipaka.


