Gisagara: Dr Habineza yijeje abaturage kongera kubahuza n'Abarundi bakongera guhahirana

Sangiza iyi nkuru

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi akaba n’umukandida w’ishyaka Green Party yakoreye mu karere ka Gisagara, umurenge wa Musha mu Kagari ka Bukinanyana, Dr Fraank Habineza yijeje abaturage ko azahuza ibihugu byombi bikongera kugira ubuhahirane nk’uko byahoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

P1040037
Abaturage bari bitabiriye baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandisa wa Green Party

P1040066
Gitifu w’umurenge wa Musha (Iburyo, n’uhagarariye Polisi)

P1040085
Umufasha wa Dr Habineza aganira n’abaaturage

P1040048
Dr Frank yagendaga asuhuza abantu mu rusisiro i Musha muri Gisagara

P1040044 1 P1040061
Mu migabo n’imigambi yagejeje ku bari aho, yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi bahoze ari abavandimwe bityo ibibazo byo guhagarika ubuhahirane n’imigenderanire byavutse hagati y’ibihugu byombi bizahita bihagarara akimara gutorwa.
P1040064
Abaturage bazaga baturutse mu isoko ryari ryaremeye hafi aho

Yagize ati” Ubundi u Burundi bwari igice cya Kabiri cy’u Rwanda (Rwanda-Urundi) cyangwa se u Rwanda n’urundu (Burundi), bityo ko abaturage bo mu bihubu byombi ari abavandimwe. Ubwo rero ikizakorwa ni uko hazabaho ibiganiro mu bya politiki kuko ikibazo gishingiye kuri politiki kurusha uko gishingiye kuri sosiyete y’ibihugu byombi.”
P1040073
“Iyo havutse ibibazo hagati y’u Burundi n’u Rwanda, Abaturage ba Gisagara ni bo babyumva mbere y’ab’i Kigali. Niyo mpamvu tuzashyiraho ibiganiro bihamye hagati y’u Rwanda n’u Burundi bityo imihahiranire igende neza.”
P1040065
Dr Frank Habineza yavuze ko azagirana ibiganiro na perezida Nkurunziza mu bijyanye na Politiki ndetse no mu zindi nzego bityo umuhahiranire hagati y’ibihugu byombi cyane cyane abo mu mirenge ihana imbibi bongere guhahirana no kugendererana bityo Umunyarwanda agende mu Burundi nta kwikandagira ndetse n’Umunyarwanda agnde mu Burundi nta Kwikandagira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
P1040077
Wari umuhango witabiriwe n’abaturage batari bacye cyane ko abenshi bari bigiriye mu isoko ryari ryaremeye hafi aho. Umuhang wo kwiyamamaza ku munsi wa 7 ukaba wakomereje mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsegimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *