Mu Burengerazuba mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagali ka Kijote mu mudugudu wa Bikingi, hari abaturage bavuga ko bagurishwa serivisi za Leta kandi zisanzwe zitangirwa Ubuntu.
Umwe mu baherutse kuganira n’itangazamakuru, yavuze ko umuntu ajya gusaba serivisi bamwe mu bayobozi bakamuca amafaranga.Ati“ujya kubaregera ngo baze mu kibazo cyawe ahubwo bakakubaza amafaranga! Mudugudu n’abanyesibo. Waba udafite ibihumbi bitanu ntibagucyemurire ikibazo.”
Undi nawe Yagize Ati” Umuyobozi waha umushyira ikirego cyawe aho kugira ngo acyumve…nta mafaranga ntacyo mwavugana. Umuyobozi wajya kumurega ugasanga yibereye mu kabari. Wagira ngo uravuga ku buyobozi bundi, ngo nta muyobozi waregera….”
Ni ikibazo gikomeye kuri aba baturage by’umwihariko abafite amikoro macye kuko batabona amafaranga bishyira ngo bacyemurirwe ibibazo ahubwo abafite ubushobozi ugasanga nibo bitaweho.
Mukandayisenga Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko nta muturage ugomba kwishyuzwa serivice za leta zitangirwa ubundu. Avuga ko bagiye gukurikirana abayobozi babikora kuko byaba ari ruswa.
Ati:“ikintu cya mbere ni ukwamagana ruswa. Buriya umuntu agiye gusaba serivise akabanza kumusaba ubwo buryo n’ayo mafaranga bavuga, ubundi aba ari uburyo bwa ruswa. Ahubwo muri ako gace turabikurikirana twumve, tugize amahirwe twabona nk’umwe mubabivuze.
Yakomeje avuga ko ikiriho ni uko nta muturage ukwiriye kwihereranywa n’umuyobozi, aho ngaho hasi cyangwa no ku rundi rwego urwo rwaba ari rwo rwose ngo nk’abayobozi babyemere ko bagenda bagafata umuturage gutyo.
Ati” Numva ikiriho ni uko aho byaba bimeze gutyo hose abantu babitangira amakuru, tugakurikirana.”


