Umutwe wa M23 wemeje uruhare rw’Ingabo za SADC, iruhande rwa FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu bwicanyi bukorerwa abasivili mu bice bituwe cyane muri Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho.
Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, abinyujije kuri X yavuze ko izi ngabo zose zikoresha drone ya CH-4 ndetse n’imbunda zirasa amabombe muri ibyo bikorwa byo kwica abasivili.
UPDATE 9h30, le 29 janvier 2024
Nous confirmons la participation des forces de la SADC aux côtés des FARDC, FDLR, MERCENAIRES, MILICES et les FORCES DE Dà‰FENSE NATIONALE DU BURUNDI, aux massacres de civils dans les zones densément peuplées à Karuba, Mushaki et leurs environs, en…
— Lawrence KANYUKA (@LawrenceKanyuka) January 29, 2024
Ku ruhande rwe, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, we yavuze ko Ingabo za SADC zamaze kwinjira ku mugaragaro mu ntambara zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR zakoze jenoside mu Rwanda, abacanshuro, na Wazalendo.
Bisimwa avuga ko izi ngabo kuva ku Cyumweru zikomeje kwegeranya intwaro zirasa kure, indege z’intambara, drones ndetse n’ibifaru hagamijwe gutera amabombe buhumyi mu duce twa Karuba, Mushaki no mu nkengero za ho.
Bisimwa yagize ati « Gukomeza iyi gahunda y’ubwicanyi y’ubutegetsi bwa Kinshasa ntibyihanganirwa. Umuryango wacu ntushobora na gato kurebera ntacyo ukora ubwicanyi bwateguwe bw’inzirakarengane bukorwa n’ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi ufite intego imwe yo gukomeza guteza akaduruvayo muri Kivu, Ituri, impamvu yonyine ikoreshwa mu kwigarurira abadasobanukiwe no kugundira ubutegetsi. »
#URGENT
Les Forces de la @SADC_News viennent de faire leur entrée officielle en guerre aux côtés des génocidaires rwandais les FDLR, les #Mercenaires, les forces résiduelles des #FARDC et leurs milices réservistes.Cette nouvelle coalition met à profit depuis hier, l’artillerie…
— Bertrand Bisimwa (@bbisimwa) January 29, 2024
Bisimwa yongeyeho ko hafashwe ingamba zo kwegeza kure iryo terabwoba no kwizera ko abaturage batekanye byuzuye.



One Response
M23 iremeza ko Ingabo za SADC zinjiye mu ntambara ku mugaragaro
M23 bayirase nka barasa Hamas kuko niwomutwe ubangamiye nord Kivu,gusa nabaturage bivanga ninyeshyamba babiteka kuko nibo bazahashyirira, SADEC welcome