M23 iremeza ko Ingabo za SADC zinjiye mu ntambara ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wemeje uruhare rw’Ingabo za SADC, iruhande rwa FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu bwicanyi bukorerwa abasivili mu bice bituwe cyane muri Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho.

Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, abinyujije kuri X yavuze ko izi ngabo zose zikoresha drone ya CH-4 ndetse n’imbunda zirasa amabombe muri ibyo bikorwa byo kwica abasivili.

Ku ruhande rwe, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, we yavuze ko Ingabo za SADC zamaze kwinjira ku mugaragaro mu ntambara zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR zakoze jenoside mu Rwanda, abacanshuro, na Wazalendo.

Bisimwa avuga ko izi ngabo kuva ku Cyumweru zikomeje kwegeranya intwaro zirasa kure, indege z’intambara, drones ndetse n’ibifaru hagamijwe gutera amabombe buhumyi mu duce twa Karuba, Mushaki no mu nkengero za ho.

Bisimwa yagize ati «  Gukomeza iyi gahunda y’ubwicanyi y’ubutegetsi bwa Kinshasa ntibyihanganirwa. Umuryango wacu ntushobora na gato kurebera ntacyo ukora ubwicanyi bwateguwe bw’inzirakarengane bukorwa n’ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi ufite intego imwe yo gukomeza guteza akaduruvayo muri Kivu, Ituri, impamvu yonyine ikoreshwa mu kwigarurira abadasobanukiwe no kugundira ubutegetsi.  »

Bisimwa yongeyeho ko hafashwe ingamba zo kwegeza kure iryo terabwoba no kwizera ko abaturage batekanye byuzuye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. M23 iremeza ko Ingabo za SADC zinjiye mu ntambara ku mugaragaro
    M23 bayirase nka barasa Hamas kuko niwomutwe ubangamiye nord Kivu,gusa nabaturage bivanga ninyeshyamba babiteka kuko nibo bazahashyirira, SADEC welcome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *