Mutesi Jolly ashaka ko abangavu baboneza urubyaro

Sangiza iyi nkuru

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, ashyigikiye igitekerezo cy’uko abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure (18) bakwiye kwemererwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Yabigaragaje mu gitekerezo cye yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter(X), aho avuga ko abangavu bahura n’ibibazo bitandukanye bishingira ku ihindagurika ry’imibiri yabo bityo inzira nziza yo kwirinda ingaruka zabyo akaba ari ukubemerera kuboneza urubyaro.

Yagize ati” Ndizera ko aricyo gihe ngo tweguheranwa n’imihindagurikire y’umuco , Politiki n’iyobokamana muri sosiyete yacu.Ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu ziteye inkeke bitari ejo hazaza h’umwana w’umukobwa gusa , ahubwo no ku miryango yacu no ku gihugu.”

“Ndizera ntashidikanya ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugomba gutangizwa ku bangavu. Twabishaka cyangwa tutabishaka, abangavu bahura n’imibonano mpuzabitsina hakiri kare biturutse ku ihinduka ry’imisemburo.”

Mutesi Jolly avuga ko kutabigisha ibijyanye no kuringaniza imbyaro no kubabuza uburenganzira bwo kubikoresha hakirikare, ntibishyira ubuzima bwabo mu kaga gusa, ahubwo ngo ni n’ikibazo ku muryango mugari w’igihugu kuko binabangamira iterambere ry’ubukungu bw’imiryango muri rusange.

Yagize ati”Ni ngombwa ko tudakwiye kubirebera mu buryo bw’imyizerere yacu myiza, umuco n’ibindi. Ntidushobora guhagarika ejo hazaza h’abakobwa bacu ndetse n’igihugu mu izina ry’umuco.

Aya mangambo Jolly , ayatangaje nyuma y’ingingo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi Utumatwishima Abdallah aherutse kuzana ngo igibweho impaka, aho yabazaga niba bikwiye ko abangavu bakwiye kwemererwa gufata imiti ibafasha kuboneza urubyaro cyangwa niba bidakwiye.

Ni ingingo ikomeje kutavugwaho rumwe, aho usanga bamwe bavuga ko bikwiye mu rwego rwo kwirinda ingaruka abo bana bahura nazo zirimo guterwa inda zitateguwe, abandi bakavuga ko bizakurura ubwandu bwa bwirusi itera SIDA bukiyongera ndetse no kubangamira uburenganzira bw’abana b’abakobwa kuko baba bataramenya kwifatira umwanzuro.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Mutesi Jolly ashaka ko abangavu baboneza urubyaro
    Nkeka ko uyu mukobwa , absent kutubwira niba aribwo buryo akoresha cg yakoresheje kuva Kera, cg azi ababukoreaheje muri iyo myaka bikaba nta ngaruka byabateje aho byakumvikana. Agahugu umuco akandi uwako. Igihugu gikeneye guhesha agaciro umuco wacyo.n’imyemerere yabagituye.

  2. Mutesi Jolly ashaka ko abangavu baboneza urubyaro
    Ariko nawe,yarabije ngo ababere urugero,kwatarabyara akaba yoshya abandi.

  3. Mutesi Jolly ashaka ko abangavu baboneza urubyaro
    Umuntu asomye iyi nkuru ashobora gukeka ko “ABANGAVU BEMEREWE KUBYARA”.

    Mugerageze musobanurire Abasomyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *