Inyeshyamba z’Aba-Houthi zatangaje ko zakiriye ubutumwa bwa Amerika kandi ntacyo buzageraho

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zatangaje ku wa Kabiri ko zakiriye ubutumwa bwa Amerika zagejejweho binyuze kuri Amman bubatera ubwoba bwo kuzitangizaho intambara yeruye mu rwego rwo gusubiza ibikorwa byazo byo kurwanya Israel.

Mu magambo ye, Muhammad Ali Al-Houthi, umwe mu bagize akanama ka politiki k’uyu mutwe, yagize ati “Ubutumwa bw’iterabwoba bw’Abanyamerika ni igisubizo ku baturage ba Yemeni banze kwica abantu muri Gaza”.

Yongeyeho ati: “Turabwira Amerika ko ubupfapfa ubwo ari bwo bwose bwo gushyira mu bikorwa iterabwoba ry’Abanyamerika ntacyo buzageraho kandi ntibuzahagarika abaturage ba Yemeni mu nshingano zabo zo gushyigikira Gaza.”

Kugeza ubu nta bisobanuro byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byatangajwe n’Aba-Houthi nkuko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Aba-Houthi bamaze iminsi bibasira amato y’ubucuruzi mu Nyanja Itukura, cyane cyane ayerekeza muri Israel.

Bavuga ko ibitero byabo bigamije gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibitero byayo byica mu karere ka Gaza, bikaba byaratumye Amerika n’u Bwongereza bigaba ibitero by’indege byo kwihorera ku ku nyeshyamba z’Aba Houthi imbere muri Yemeni.

Inyanja Itukura ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane mu nyanja zohereza peteroli na peteroli.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *