Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 395 barimo abayobora ISO
Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu ntera abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 395 barimo n’abayobora Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO). Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Charles Oluka uyobora ISO yagize Brigadier General na Lt Col Emmanuel Katabazo umwungirije wagizwe Colonel. Abandi bagizwe ba Colonel harimo Lt […]
CYAMUNARA Y’IBITENGE i GIKONDO-MAGERWA
Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose babyifuza ko ku wa 26 Gashyantare 2024 buzagurisha muri Cyamunara ibicuruzwa byiganjemo ibitenge byafatiwe mu byaha bya magendu. Iyo cyamunara izabera i Gikondo-Magerwa mu mujyi wa Kigali saa ine z’igitondo (10:00 AM) , nk’uko bigaragara ku itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro rikurikira, Abifuza ibindi bisobanura kuri iri tangazo […]
Igipolisi cy’u Bwongereza cyafashe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umugabo w’Umunyarwanda yafatiwe mu Bwongereza ahitwa Gateshead afashwe n’abapolisi bakora iperereza kuri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byabaye mu myaka 30 ishize mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 69 yabajijwe kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abantu basaga 1,000,0000. Inzobere mu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’intambara ryakoranye n’Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu […]
Colonel Kazarama wahoze avugira M23 yavuguruje abamubitse ari muzima
Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney wahoze ari umuvugizi wa M23 yavuguruje ibihuha byavugaga ko yaba yarishwe mu mirwano iherutse kubera muri Mushaki ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igihuha cyakwirakwijwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga,aho cyavugaga ko yaguye mu mirwano yari ishyamiranyije Abarwanyi ba M23 na FARDC n’abambari bayo. Muri Video ngufi yagaragaye hirya no […]
Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe izakomeza kugwa muri Gashyantare
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyaburiye abaturage kibabwira kwitega ko hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose muri Gashyantare, ikarenga ikigereranyo cyari gisanzwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 31 Mutarama, Iki kigo giteganya ko imvura izagwa izaba iri hagati ya mm 50 na 250, bikaba birenze cyane imibare isanzwe muri […]
P. Kagame ahagaze he ku ngingo yo guha abangavu ibinini byo kuboneza urubyaro ikomeje kurikoroza?
Perezida Paul Kagame ntari mu bashyigikiye ingingo y’uko abangavu b’imyaka 15 y’amavuko bajya bahabwa ibinini byo kuboneza urubyaro, nk’imwe mu ngamba zigamije gushyira iherezo ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu gihangayikishije umuryango nyarwanda. Kuva mu cyumweru gishize impaka zongeye kuba zose mu banyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, kubera kutumvikana kuri iriya ngingo. Uko gucikamo ibice kwazamuwe […]
Hari abatazi ko umugore utwite atemerewe gukorera ‘Perimi’
Polisi y’u Rwanda yamaze amatsiko abatari bazi ko umugore utwite atemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu(Permis de Conduire).Ubusanzwe umugore utwite ntabwo yemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku mpamvu zo gusigasira umutekano w’umwana atwite. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro yatambukije kuri televiziyo y’Igihugu, aho yavuze ko […]
Ishyaka CPC ryagaragarije RPF ko bifuza gushyira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ku rundi rwego

Perezida wa Komite yo ku rwego rw’igihugu y’Inama Ngishwanama y’Abaturage b’u Bushinwa (CPPCC), Wang Huning, kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama, yakiriye intumwa ziyobowe na Wellars Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa RPF inkotanyi. Wang, umwe mu bagize komisiyo ihoraho ya Biro ya Politiki y’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (CPC), yavuze ko mu myaka yashize, […]
Uwahoze ari Umuyobozi w’Igororero rya Rubavu aratangira kwiregura ku byaha by’iyicarubozo
Uwahoze yungirije Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, Uwayezu Augustin, kuri uyu wa Kabiri, yahakanye uruhare mu kwica abanyururu ku bushake ndetse no kubakorera iyicarubozo avuga ko ibyaha ashinjwa we na bagenzi be ari ibihimbano bikwirakwizwa n’abashaka kwanduza isura y’igihugu, mu gihe uregwa mukuru muri uru rubanza, Innocent Kayumba, atangira kwiregura. Ni mu rubanza rukomeje mu […]
Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Mutarama, imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo, aho hakomeje gukoreshwa ibitwaro bya rutura birasa kure mu gutera amabombe ku birindiro bitandukanye bya M23 muri bice bya Karuba na Mushaki muri Teritwari ya Masisi. Ni imirwano ikomeje guhuza impande zombi muri iki gice cyo muri Kivu […]
Ubufaransa:Abadepite bemeje itegeko ryo gukuramo inda
Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa,bemeje umushinga w’itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake. Mu gihe Sena yaba iteye icyuhagiro uyu mushinga w’itegeko, ryahita rishyirwa mu itegeko Nshinga mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abagore. Mu mwaka ushize nibwo nibwo Perezida Macron yasezeranyije abaturage ko uyu mushinga ugomba kugezwa mu nteko nyuma yo kuwigira kuri […]
Afurika y’Epfo yahoreye Cristiano Ronaldo?
Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yaraye igeze muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri CĂ´te d’Ivoire, nyuma yo gusezerera Les lions de l’Atlas ya Maroc yatsinze ibitego 2-0. Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Evidence Magkopa na Aaron Mokoena byari bihagije ngo Afurika y’Epfo isezerere Maroc iri mu makipe […]
Umushinjacyaha Mukuru wa CPI aremeza ko i Darfur hari gukorwa ibyaha by’intambara
Kuri uyu wa Mbere w’iki cyumweru, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), Karim Khan, yitabye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe umutekano ku Isi ayisobanurira aho iperereza ku byaha bikorerwa muri Darfur rigeze. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rurarega Igisirikare cya Leta ya Sudani iyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe wa RSF, uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan […]
Uganda:Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye iruhande rwa bus zitwara abagenzi
Umunyarwanda wagaragajwe umwirondoro we ku mazina ya James Tuyizere w’imyaka 20 bigaragara ko indangamuntu ye yatangiwe mu Karere ka Nyabihu, yasanzwe iruhande rwa Kompanyi ya Horizon Bus Company yapfuye. Urubuga rwa Phoenix dukesha iyi nkuru, rutangaza ko uyu musore yavaga i Kampala yerekeza Kisoro -Kabare kuri uyu wa mbere taliki 29 Mutarama 2024, ari nabwo […]
Gakenke: Bamaze imyaka 7 bategereje ingurane y’imitungo yabo barahebye
Abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Kigali-Ruli-Gakenke bamaze imyaka irenga 7 basinyiye guhabwa amafaranga y’ingurane z’ibyabo ariko barayategereje baraheba mu gihe Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwizeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa baraba bamaze kwishyurwa. Ni mu mirenge ya Coko na Ruli yo mu Karere ka Gakenke abaturage bavuga ko hashize imyaka 7 imitungo yabo irimo amashyamba […]
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zatangaje ko zakiriye ubutumwa bwa Amerika kandi ntacyo buzageraho
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zatangaje ku wa Kabiri ko zakiriye ubutumwa bwa Amerika zagejejweho binyuze kuri Amman bubatera ubwoba bwo kuzitangizaho intambara yeruye mu rwego rwo gusubiza ibikorwa byazo byo kurwanya Israel. Mu magambo ye, Muhammad Ali Al-Houthi, umwe mu bagize akanama ka politiki k’uyu mutwe, yagize ati “Ubutumwa bw’iterabwoba bw’Abanyamerika ni igisubizo ku […]
RDC: Guverinoma yahurujwe ku bw’ ‘abasirikare benshi ba UPDF’ bari kwinjira muri Rutshuru’
Inama y’urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru, yatanze impuruza kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’abo ivuga ko ari abasirikare bo mu ngabo za Uganda (UPDF) bakomeje kwinjira muri RDC ku bwinshi. Twizere Sebashitsi Patien ukuriye iriya nama, mu mpuruza yatanze yavuze ko kuva mu Cyumweru gishize “abasirikare ba UPDF bafite intwaro […]
Muhanga: Bafatanwe hafi toni y’inyama bacuruzaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi mu rwego rwo gukumira ingaruka ziterwa n’inyama zitujuje ubuziranenge. Ni nyuma y’uko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mutarama, Polisi yafashe imodoka […]
Imran Khan wabaye Minisitiri wa Pakistan yakatiwe gufungwa imyaka 14
Kuri uyu wa gatatu taliki 31 Mutarama 2024, ishyaka rya politiki “Pakistan Tehreek-e-Insaf” (PTI) ryatangaje ko Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakisitani yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 kubera kumena amabanga ya Leta na Ruswa. Ni mu gihe iburanisha ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki 30 Mutarama 2024 ryari ryakatiye Khan imyaka 10 y’igifungo yiyongera […]
Kugurisha umutungo wa Nelson Mandela byajemo kidobya
Ibintu byashyizwe ahagaragara byo Nyakwigendera Nelson Mandela yasize, byari kugurishwa muri cyamunara iteganijwe na Guernsey harimo indorerwamo z’izuba rya Ray-Ban n’impano zatanzwe n’abahoze ari ba perezida ba Amerika barimo Barack Obama na Bill Clinton byahagaritswe. Ni cyamunara y’ibintu 70 byari ibya Nelson Mandela yagombaga kubera i New York muri Gashyantare yasubitswe nk’uko byatangajwe n’inzu igurisha […]
Lt. Gen (Rtd) Martin Nikusubula yapfuye
Lt. Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania ndetse na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, yapfuye. Lt Gen (Rtd) Nikusubula yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania kuva mu 1983 kugeza mu 1988. Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye Ambasaderi wa kiriya gihugu mu bihugu birimo u Rwanda, aho yagihagarariye […]