Inama y’urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru, yatanze impuruza kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’abo ivuga ko ari abasirikare bo mu ngabo za Uganda (UPDF) bakomeje kwinjira muri RDC ku bwinshi.
Twizere Sebashitsi Patien ukuriye iriya nama, mu mpuruza yatanze yavuze ko kuva mu Cyumweru gishize “abasirikare ba UPDF bafite intwaro nyinshi” bari kwinjira muri Teritwari ya Rutshuru baciye ku mupaka wa Kitagoma uherereye muri Groupement ya Busanza, chefferie ya Bwisha.
RDC imaze igihe kirekire ivuga ko Uganda iri mu bihugu biha ubufasha inyeshyamba za M23, gusa Guverinoma yayo yanze kubyerura kuko ngo idashobora guhangana n’u Rwanda hanyuma kandi ngo inahangane na Uganda.
Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru ishinja Ingabo za Uganda ivuga ko ziri kwinjira muri RDC “kujya guha umusada w’Ingabo n’amasasu inyeshyamba za M23” ivuga ko ziri gushiranwa n’Ingabo n’amasasu.
Uyu mutwe cyakora uracyagenzura ibice byinshi bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ndetse ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo ntabwo birashobora kwirukana uriya mutwe muri ibyo bice ugenzura.
Hagati aho inama y’urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru yasabye Guverinoma y’i Kinshasa gukora ibishoboka byose ikirukana ziriya nyeshyamba, ngo kuko abaturage bo mu duce zigenzura “bugarijwe n’ubwicanyi, gushimutwa, kurasirwa amajwi, gusahurirwa imitungo, kwinjizwa mu nyeshyamba ku ngufu ndetse no gusambanywa ku ngufu”.
Ni ibirego M23 cyakora ahubwo yakunze kwitirira Ingabo za Congo, kuko mu byo irwanira inavuga ko harimo kurinda umutekano w’abasivile badahwema guhohiterwa n’Ingabo za Leta Kinshasa.



One Response
RDC: Guverinoma yahurujwe ku bw’ ‘abasirikare benshi ba UPDF’ bari kwinjira muri Rutshuru’
Nibaze batabare abaturage bari kuzira uko baremwe