939b554c973744379e1f1fc41ed4e0b6.jpg.png

Ishyaka CPC ryagaragarije RPF ko bifuza gushyira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ku rundi rwego

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Komite yo ku rwego rw’igihugu y’Inama Ngishwanama y’Abaturage b’u Bushinwa (CPPCC), Wang Huning, kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama, yakiriye intumwa ziyobowe na Wellars Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa RPF inkotanyi.

Wang, umwe mu bagize komisiyo ihoraho ya Biro ya Politiki y’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (CPC), yavuze ko mu myaka yashize, abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje kuvugana no kungurana ibitekerezo mu buryo butandukanye, biganisha ku iterambere rikomeje ry’umubano w’ibihugu byombi.

Wang yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukorana n’u Rwanda mu gushimangira ingamba z’ubufatanye, kurushaho kunoza ubufatanye buhanitse mu kubaka imihanda, gushimangira ubufatanye mpuzamahanga no gushyira umubano wa gicuti w’u Bushinwa n’u Rwanda ku rundi rwego.

Yagaragaje ko CPPCC yiteguye gushimangira imikoranire n’uruhande rw’u Rwanda no gutanga umusanzu munini mu iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, ikomeza ivuga.

939b554c973744379e1f1fc41ed4e0b6.jpg.png
Wang Huning aramukanya na Gasamagera

Ku ruhande rwe, Gasamagera yavuze ko RPF yishimira ubucuti bwa kivandimwe ifitanye na CPC, ishima ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho n’u Bushinwa kandi ishimira u Bushinwa ku nkunga bumaze igihe butera iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko U Rwanda rwemera ihame ry’u Bushinwa bumwe kandi rufite ubushake bwo gushimangira kungurana ubumenyi n’u Bushinwa ku rwego rw’amashyaka yombi no ku rwego rwa leta, kugera ku majyambere ahuriweho, gufatanyiriza hamwe gushyira mu bikorwa gahunda eshatu zikomeye ku Isi no guteza imbere kubaka umuryango ufite ejo hazaza heza ku kiremwamuntu.

Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi, Hon Wellars Gasamagera yari i Beijing mu Bushinwa kuva kuwa 29 Mutarama, ku butumire bw’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (CPC). Uruzinduko ruri mu rwego rw’ubuvandimwe buriho hagati y’imitwe ya politiki yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *