Umushinjacyaha Mukuru wa CPI aremeza ko i Darfur hari gukorwa ibyaha by’intambara

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere w’iki cyumweru, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), Karim Khan, yitabye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe umutekano ku Isi ayisobanurira aho iperereza ku byaha bikorerwa muri Darfur rigeze.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rurarega Igisirikare cya Leta ya Sudani iyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe wa RSF, uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bakunze kwita Hemedti, gukora ibyaha by’intambara muri Darfur kuva batangirira intambara mu murwa mukuru, Khartoum, ku itariki 15 Mata 2023.

Imirwano yaje gukwirakwira no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu, birimo n’intara ya Darfur iri mu burengerazuba bw’igihugu, Hemeti akomokamo.

Umushinjacyaha Mukuru wa CPI, Karim Khan yagize ati “Mpereye ku kazi k’ibiro byanjye, ndahamya ntashidikanya ko impande zombi, ingabo za leta ya Sudani, RSF, n’indi mitwe ibashamikiyeho barimo gukora muri Darfur ibyaha biteganywa n’amasezerano y’i Roma ashyiraho CPI.”

CPI si ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ariko amasezerano y’i Roma avuga ko Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi ishobora kuregera CPI, nk’iyo igihugu ibyaha bikorewemo kitari muri CPI. Sudani nayo rero ntiri muri CPI. Ni yo mpamvu Inteko yaregeye CPI mu 2005. Ni iyi manda Khan arimo agenderaho nkkuo ii nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.

Ikirego cy’Umuryango w’Abibumbye cyatumye CPI ikurikirana uwari umukuru w’igihugu wa Sudani icyo gihe, Mareshali Omar al-Bashir, ku byaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Darfur.

CPI kandi irashakisha n’abandi banya Sudani bane, barimo Ahmad Mohammad Harun, wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa al-Bashir. Kimwe na Bashiri, guverinoma ya Sudani yanze no gutanga Harun.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *