Igipolisi cy’u Bwongereza cyafashe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’Umunyarwanda yafatiwe mu Bwongereza ahitwa Gateshead afashwe n’abapolisi bakora iperereza kuri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byabaye mu myaka 30 ishize mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yabajijwe kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abantu basaga 1,000,0000.

Inzobere mu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’intambara ryakoranye n’Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu majyaruguru y’uburasirazuba kugira ngo bate muri yombi uyu ku wa Kane ushize.

Abapolisi bavuze ko uyu mugabo yaje kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Itsinda ryita ku byaha by’intambara ni umutwe w’igihugu ukorera mu buyobozi bukuru bwo kurwanya iterabwoba bwa Polisi ya London.

Komanda Dominic Murphy yavuze ko iperereza rikurikira “ibirego by’ibyaha bikomeye ushobora gutekereza” kandi ko umuntu wese wakoze ubwo bugizi bwa nabi “agomba gukurikiranwa n’ubutabera aho yaba ari hose ku Isi”.

Yongeyeho ati: “Gukusanya ibimenyetso byo gushyigikira ubushinjacyaha ni inzira igoye isaba umwete kandi no kudahubuka.

“Nubwo gutabwa muri yombi ari intambwe ikomeye mu iperereza iryo ari ryo ryose, abapolisi bazakomeza gukora kugira ngo iryo perereza ryihute.”

Iperereza ntirijyanye n’iperereza rikomeje gukorwa ku byaha by’intambara ryatangiye mu 2018, ku bandi bantu batanu baba mu Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *