Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Mutarama, imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo, aho hakomeje gukoreshwa ibitwaro bya rutura birasa kure mu gutera amabombe ku birindiro bitandukanye bya M23 muri bice bya Karuba na Mushaki muri Teritwari ya Masisi.

Ni imirwano ikomeje guhuza impande zombi muri iki gice cyo muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho kuri ubu bivugwa ko urusaku rw’imbunda rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Nk’uko abanyamakuru bakorera i Goma babitangaza, ngo urwo rusaku rw’imbunda rwatangiye kumvikana mu duce twa Mugunga, Ndosho na Kyeshero mu nkengero z’Umujyi wa Goma rwagati.

Kuri uyu wa kabiri ushize, muri ibi bice bya Mushaki na Karuba hiriwe haterwa amabombe y’intwaro ziremereye ndetse na za drones bivugwa ko byibasira ibirindiro bya M23 mu gihe ku ruhande rwayo M23 yo ivuga ko birimo kwibasira mu bice bituwe bigahitana abaturage b’abasivili.

Ku ruhande rwa leta bakaba barimo kwigamba ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama ingabo za FARDC zishe abarwanyi benshi ba M23 kandi zirimo kubuza M23 kwinjira mu Mujyi wa Sake, uri mu birometero 27 uvuye i Goma.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma
    Ntibakatubeshye. Ni gute wamenya ko wishe umuadiversaire mu gihe urasira mu birometero bitagira ingano? Ese uramwica akagufatana uduce ari umurambo. DRC murasetsa cyane. Wagira ngo ni abana babwira ngo cira hano mpakubite. Ahubwo ibya Wazalendo mwazanye bimeze nk’iby’interahamwe muzabona ishyano. Ese urebye ukuntu M23 yahururijwe,imitwe irwana nayo,ibihugu ihanganye na byo, nta guca ku ruhande yarangije gutsinda pe! DRC mugabanye ibihuha .ahubwo mujye mu biganiro. Dore nk’aho hantu murasira, iraje ibasubize mutangire ngo yarashe mubaturage. Mbese muri kuyihamagara ngo yinjire mu mujyi. Inkubisi y’amabyi…..Iraje da!

  2. Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma
    Ntibakatubeshye. Ni gute wamenya ko wishe umuadiversaire mu gihe urasira mu birometero bitagira ingano? Ese uramwica akagufatana uduce ari umurambo. DRC murasetsa cyane. Wagira ngo ni abana babwira ngo cira hano mpakubite. Ahubwo ibya Wazalendo mwazanye bimeze nk’iby’interahamwe muzabona ishyano. Ese urebye ukuntu M23 yahururijwe,imitwe irwana nayo,ibihugu ihanganye na byo, nta guca ku ruhande yarangije gutsinda pe! DRC mugabanye ibihuha .ahubwo mujye mu biganiro. Dore nk’aho hantu murasira, iraje ibasubize mutangire ngo yarashe mubaturage. Mbese muri kuyihamagara ngo yinjire mu mujyi. Inkubisi y’amabyi…..Iraje da!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *