Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyaburiye abaturage kibabwira kwitega ko hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose muri Gashyantare, ikarenga ikigereranyo cyari gisanzwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 31 Mutarama, Iki kigo giteganya ko imvura izagwa izaba iri hagati ya mm 50 na 250, bikaba birenze cyane imibare isanzwe muri iki gihe cy’umwaka.
Biteganijwe ko igice cya mbere cya Gashyantare kizabona imvura mu gihe kirekire mu turere dutandukanye. Ariko, iminsi 20 ya nyuma iteganyijwemo imvura nyinshi kuruta uko byari bisanzwe.
Imiyaga ya El Nià±o ikomeje kuba mu Nyanja ya Pasifika ni yo ntandaro nyamukuru y’ibi bihe bidasanzwe nk’uko Meteo Rwanda ikomeza ivuga.
Uturere nka Rusizi, Nyamasheke, Nyuguru, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, hamwe n’ibice by’uburengerazuba bw’uturere twa Ngororero na Huye turimo guhangana n’imvura nyinshi, aho imvura iteganijwe kuba hagati ya mm 200 na 250.
Utundi turere turimo Ngororero na Huye, uburengerazuba bwa Gisagara, uburasirazuba bwa Kirehe, Rubavu, Nyanza, Ruhango, Muhanga, n’uburengerazuba bwa Kamonyi birashoboka ko hazagwa imvura iri hagati ya mm 150 na 200.
Intara y’Amajyaruguru, usibye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rulindo, igomba kwitegura imvura ya mm 100 kugeza 150.
Biteganijwe ko mu burasirazuba bwa Kamonyi, ahasigaye muri Kirehe, Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba (usibye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Bugesera), n’umuhora wo hagati kuva Kayonza kugera Nyagatare, hazagwa imvura iri hagati ya mm 50 na 100.
Ku bijyanye n’umuyaga, biteganijwe ko igihugu kizahura n’umuyaga ugereranyije kandi uziyongera, hagati ya 6m/s na 8m/s, mu gihe uturere tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana, Ngoma, Nyaruguru, Gakenke, Gicumbi, na Burera hateganyijwe umuyaga woroheje wa 4 kugeza kuri 6m/s.
Ibipimo by’ubushyuhe byo byerekana ko ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 26 ° C na 28 ° C, buzumvikana mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Rwamagana, Ngoma, mu bice byo mu burasirazuba no hagati mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, mu burasirazuba bwa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, na Gisagara, kimwe n’uturere two mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi.
Ku rundi ruhande, ubukonje bukabije bwa 18 ° C kugeza kuri 20 ° C buteganijwe mu bice byo majyaruguru bya Nyabihu na Parike y’Ibirunga mu Turere twa Musanze, bikamanuka munsi y’ubushyuhe busanzwe.



One Response
Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe izakomeza kugwa muri Gashyantare
Barabesbya iyO bavugaga izagwa muri mutarama ko itaguye