Kugurisha umutungo wa Nelson Mandela byajemo kidobya

Sangiza iyi nkuru

Ibintu byashyizwe ahagaragara byo Nyakwigendera Nelson Mandela yasize, byari kugurishwa muri cyamunara iteganijwe na Guernsey harimo indorerwamo z’izuba rya Ray-Ban n’impano zatanzwe n’abahoze ari ba perezida ba Amerika barimo Barack Obama na Bill Clinton byahagaritswe.

Ni cyamunara y’ibintu 70 byari ibya Nelson Mandela yagombaga kubera i New York muri Gashyantare yasubitswe nk’uko byatangajwe n’inzu igurisha mu cyamunara iri Guernsey kuri uyu wa Kabiri.

Mu bindi byari gutezwa cyamunara harimo indangamuntu ya Mandela ndetse n’ibyo yifashishije mu manza ubwo yari afunzwe.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo ivuga ko iyo mitungo ari iy’igihugu bityo ko umukobwa wa Mandela atemerewe kuyigurisha.Gusa nta yandi makuru arambuye atangwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *