Gakenke: Bamaze imyaka 7 bategereje ingurane y’imitungo yabo barahebye

Sangiza iyi nkuru

Abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Kigali-Ruli-Gakenke bamaze imyaka irenga 7 basinyiye guhabwa amafaranga y’ingurane z’ibyabo ariko barayategereje baraheba mu gihe Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwizeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa baraba bamaze kwishyurwa.

Ni mu mirenge ya Coko na Ruli yo mu Karere ka Gakenke abaturage bavuga ko hashize imyaka 7 imitungo yabo irimo amashyamba n’ubutaka yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kigali-Ruli- Gakenke. Gusa ariko nanubu ntibarahabwa ingurane yabyo kandi barabisinyiye.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ikibazo dufite ni ukuvuga ngo bakoze umuhanda baratwangiriza, amashyamba barayatema noneho baza kutubarira. Ubwo batubariye bandika amafaranga bazaduha ariko na n’uyu munsi ntiturayabona kandi amafaranga twaranayasinyiye.”

Undi ati: “ Ndongera nsubirayo, barambwira bati ese bimeze bite ko amafaranga…nkayabura abandi bakaba barayabonye bimeze bite? Ayanjye yaheze hehe? Muzane amafaranga nasinyiye? Warasinye? Nti yego narasinye! Wasinyiye angahe? Ndababwira, maze kubabwira ndataha ngo tegereza amafaranga yawe n’ubundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko kwishyura abaturage byatindijwe n’ibyangombwa bya bamwe muri bo. Gusa avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa baraba bayabonye.

Yagize ati: “tumaze iminsi turemesha inama nabo batwemerere ko bishyurwa ibyo bya mbere noneho RTDA ibishyure. Rero abaturage bacu rwose byaratinze ariko bihangane, nk’ab’I Muhondo narabasuye wenda nuko mwavuganye nabo, twarabasobanuriye, n’abandi barasobanuriwe, urumva tumaze iminsi dukora inama kugeza ku wa kabiri w’icyumweru gutaha bizaba byarangiye. Bihangane bamere nkaho ari umuntu wabikije muri banki amafarangaye azaza , ikibi ni uko yari guhera ariko RTDA irimo neza, amafaranga yabo ari buze.”

Mu myaka 7 yose abaturage bamaze bategereje amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo, hari abagaragaza ko mu nyaka 7 byabasubije inyuma iterambere ryabo. Icyakora ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bazongererwaho amafaranga angana na 5% by’ubukererwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gakenke: Bamaze imyaka 7 bategereje ingurane y’imitungo yabo barahebye
    Ark murebe ikibazo cya transport aho i Ruli , Kubera umuhanda wa Nzove-Ruli wafunzwe transport yaho iragoye, kuko iyo ugeze i Nyabugogo nyuma ya saa kumi nebyiri ticket baguca hagati yi 3000 -4000 mugihe aya mafaranga wayatangaga kuri moto uriya muhanda utarafungwa, Mubaze ubuyobozi bwa Karere icyo bubitekerezaho kuko Ruli yabaye nkijya mubwigunge,Murakoze.

  2. Gakenke: Bamaze imyaka 7 bategereje ingurane y’imitungo yabo barahebye
    Ark mubaze Ubuyobozi bwa Karere ku kibazo cya transport muri Ruli,
    Kuko iyo ugeze Nyabugogo nyuma ya saa kumi n’ebyiri ticket baguca hagati 3000-4000
    kandi ayo mafaranga wayatangaga kuri moto umuhanda Nyabugogo -Nzove Ruli -ugikora
    Mutubarize icyo ubitekerezaho kuko Ruli imeze nkaho iri mu bwigunge,Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *