Uwahoze ari Umuyobozi w’Igororero rya Rubavu aratangira kwiregura ku byaha by’iyicarubozo

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze yungirije Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, Uwayezu Augustin, kuri uyu wa Kabiri, yahakanye uruhare mu kwica abanyururu ku bushake ndetse no kubakorera iyicarubozo avuga ko ibyaha ashinjwa we na bagenzi be ari ibihimbano bikwirakwizwa n’abashaka kwanduza isura y’igihugu, mu gihe uregwa mukuru muri uru rubanza, Innocent Kayumba, atangira kwiregura.

Ni mu rubanza rukomeje mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, aho bamwe mu bari abayobozi ba Gereza ya Rubavu bakomeje kwiregura ku byaha byo guhohotera abanyururu bari bashinzwe.

Ku munsi wa gatatu w’uru rubanza ruburanishwa ubudahagarara, byitezwe ko Innocent Kayumba wabaye umuyobozi w’iyi gerereza atangira kwiregura.

Uwayezu Augustin wari wungirije Ephrem Gahungu ku buyobozi bwa Gereza ya Rubavu yabwiye urukiko ko nta byaha byo guhotera abanyururu yigeze agiramo uruhare, ndetse ashimangira ko nta byaha nk’ibi byabye muri iyi gereza.

Yabwiye urukiko ko ibyo aregwa bishingiye ku bihuha byateguwe gihanga bigamije kwanduza isura y’igihugu.

Urutonde rw’abo aregwa gukubita bikabaviramo urupfu ruriho uwitwa Makdadi Lambert aregwa gukubita ubwe ndetse akanategeka abanyururu kumukubita kugeza apfuye.

Abatangabuhamya bumviswe n’ubushinjacyaha barimo umubyeyi wa nyakwigendera wabwiye urukiko ko yahawe umurambo w’umuhungu we wamaze gushyirwa mu isanduku akabwirwa ko yazize urupfu rusanzwe.

Ubwo bafunguraga isanduku ngo boze umurambo, uyu mubyeyi yavuze ko yatunguwe no kubona ibimenyetso by’uko umwana we yari yakubiswe cyane. Ngo umusaya we wari winjiyemo imbere nk’uwakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe. Ngo yari yakuwemo inzara z’ibirenge ndetse anagaragaza imibyimba y’inkoni umubiri wose.

Uwayezu mu kwiregura yabwiye urukiko ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwa nyakwigendera kuko yazize urupfu rusanzwe. Avuga ko hari icyemezo cyatanzwe n’umuganga wa leta akemeza ko uwapfuye yazize uburwayi busanzwe.

Umwunganira mu mategeko Emelyne Nyembo na we yavuze ko atumva ukuntu ubushinjacyaha bwarega umuntu uruhare mu rupfu bwirengagije icyemezo cy’umuganga.

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abo mu muryango w’uwapfuye budakwiye guhabwa agaciro kuko bashobora kubogamira ku wabo kubera amarangamutima.

Yabwiye urukiko ko yumva akababaro kabo kuko babuze umuntu ariko ko nta bimenyetso bagaragaza byakwerekana ko yishwe.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibivugwa ko uwabo yasanganywe ibikomere umubiri wose bigaragaza ko yishwe na byo bitahabwa agaciro kuko batatanze ikirego ngo urukiko rutegeke ko umurambo ukorerwa isuzuma utarashyingurwa.

Uwayezu Augustin akurikiranyweho kandi ibikorwa by’iyicarubozo ryakozwe ku banyururu muri gereza ya Rubavu nk’uko iyi nkuru ya BBC Gahuza ikomeza ivuga.

Ugarukwaho cyane ni Emmanuel Ndagijimana Ubushinjacyaha buvuga ko yakubiswe ku buryo bukomeye ikibuno cye kigatanyagurika, ubu abaganga bakaba bemeza ko byamuteye ubumuga buhoraho buri ku rugero rwa 80%.

Uwayezu yireguye avuga ko Ndagijimana atakubitiwe muri gereza ya Rubavu ko ashobora kuba yarakubiswe agifungiye muri kasho ya polisi .

Abajijwe ukuntu yemeye kwakira umuntu bigaragara ko yashegeshwe n’inkoni, Uwayezu yabwiye urukiko ko Ndagijimana yinjijwe gereza mu bihe bikomeye bya COVID hadakorwa ubugenzuzi buhambaye ku bashya binjizwaga.

Innocent Kayumba ufatwa nk’uyoboye iri tsinda ry’abantu 18 baregwa guhonyora uburenganzira bw’abanyururu muri Gereza ya Rubavu yari abereye umuyobozi ni we utahiwe mu kwiregura kuri uyu wa Gatatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *