Polisi y’u Rwanda yamaze amatsiko abatari bazi ko umugore utwite atemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu(Permis de Conduire).Ubusanzwe umugore utwite ntabwo yemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku mpamvu zo gusigasira umutekano w’umwana atwite.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro yatambukije kuri televiziyo y’Igihugu, aho yavuze ko kuba umugore atakorera perimi biterwa no kurindwa igitutu ku kizamini aba ari bukore gishobora guteza ibyago ku mwana atwite.
Yagize ati: “Ikizamini kigira igitutu cyacyo, uba uri mu igerageza, imodoka ishobora gusimbuka. Ku bw’umutekano w’umwana ntabwo ari byiza ko umugore utwite yajya mu kizamini.”
Ku bibaza impamvu umugore utwite ufite uruhushya rwo gutwara imodoka, aba yemerewe gutwara ariko ushaka kurukorera atwite ntiyemererwe, ACP Rutikanga avuga ko ubusanzwe ufite uruhushya nta gihunga aba afite , mu gihe ushaka kurukorera aba ari ku gitutu.
ACP Rutikanga avuga ko kuba umugore atwite agatwara imodoka yegereje kubyara ari amakosa abantu badakwiye gukora.
Ati: “Umubyeyi na we agomba kwimenya, n’iyo hasohoka itegeko runaka, kuko ntabwo Polisi izamenya ngo umubyeyi asigaje iminsi mike ngo yibaruke, umubyeyi iyo ageze cya gihe cyo kubyara ubona ko n’imiterere y’umutima, imyitwarire y’umubiri irahinduka.”
Yakomeje agira ati” Kuba umuntu yakwicara mu modoka agatwara ari muri icyo gihe ntabwo byakagombye kurindira ko Polisi iza ngo ikubwire ngo oya ntubikore gutyo, nyir’ubwite yakabaye abyibwiriza.”


