Perezida Paul Kagame ntari mu bashyigikiye ingingo y’uko abangavu b’imyaka 15 y’amavuko bajya bahabwa ibinini byo kuboneza urubyaro, nk’imwe mu ngamba zigamije gushyira iherezo ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu gihangayikishije umuryango nyarwanda.
Kuva mu cyumweru gishize impaka zongeye kuba zose mu banyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, kubera kutumvikana kuri iriya ngingo.
Uko gucikamo ibice kwazamuwe n’igitekerezo cya Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah uheruka kugaragaza ko gufata imiti irinda gusama ku myaka 15 abona byakemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X aho yanditse ati: “Rubyiruko, ikibazo cy’inda ziterwa abangavu Dr Senait yakivuzeho mu Umushyikirano 2024. Ejo abafite imyaka 20 bo muri Amsterdam bambwiye ko bahabwa Contraceptives [uburyo / imiti irinda gusama] mu mpano iyo bujuje 15. Barazikoresha kandi barakeye. Mwikwijijsha tubisabe bitangire iwacuvuba.”
Nyuma y’ubu butumwa uwitwa Nzigiyimana Michael yagaragaje ko atemeranya na Minisitiri Utumatwishima.
Ati: “Nyakubahwa Minisitiri, ikibazo n’ababyeyi ubwabo ntibemera ko abana babo bakora imibonano mpuzabitsina kandi rwose irakorwa cyane ndetse no kugeza ku bari munsi y’imyaka 15. Kugira ngo rero ubumvishe ko abana babo ababishaka bakwigishwa byaba ngombwa bagahabwa contraceptive biragoye”.
Minyaruko Aron we yagize ati: “Hano umenye abafata izo contraceptives rwihishwa watangara!, kuziha abazishaka byaba bumwe mu buryo bwo kwirinda ntibikuraho n’ubundi buryo busanzwe bw’inyigisho.”
Nizeyimana Yves Alphonse na we ati “Harya abana bari munsi ya 18 bemerewe gukora icyo gikorwa? Ndumva atari cyo gikenewe cyane tekereza nk’umwana wiga S3 ufite imyaka 15 mu byo umuhaye agiye ku ishuri harimo n’utwo dukingirizo cyangwa agahurira na mama we kwa muganga kwiteza inshinge umwe yinjira undi asohoka!.”
Clementine Uwimana na we yanditse ati “Ni byo koko contraceptive zirakoreshwa, hari abavuga ko zigira ingaruka ariko nta kintu kitagira ingaruka na kimwe, rero aho kubyara abo tutateganyije twazikoresha kandi hakabaho kudaseka abazisaba kwa muganga cyangwa mu bigo by’urubyiruko.”
Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports na we ari mu bamaganye kiriya gitekerezo, anagikoraho ikusanyabitekerezo ryasize abangana na 56% bacyamaganye, na ho 44% baragishyigikira.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ari mu bagaragaje ko guha abangavu ibinini byo kuboneza urubyaro hari umusaruro byatanga.
Yifashishije urubuga rwa X yagize ati: “Ndizera ko ari cyo gihe ngo tweguheranwa n’imihindagurikire y’umuco, politiki n’iyobokamana muri sosiyete yacu. Ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu buteye inkeke bitari ejo hazaza h’umwana w’umukobwa gusa , ahubwo no ku miryango yacu no ku gihugu.”
“Ndizera ntashidikanya ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugomba gutangizwa ku bangavu. Twabishaka tutabishaka, abangavu bahura n’imibonano mpuzabitsina hakiri kare biturutse ku ihinduka ry’imisemburo.”
Mutesi Jolly avuga ko kutabigisha ibijyanye no kuringaniza imbyaro no kubabuza uburenganzira bwo kubikoresha hakiri kare bidashyira ubuzima bwabo mu kaga gusa, ahubwo ko n’ikibazo ku muryango mugari w’igihugu kuko binabangamira iterambere ry’ubukungu bw’imiryango muri rusange.
Perezida Kagame ahagaze he kuri iyi ngingo?
Mu Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abanyamakuru, na we yakomoje kuri iriya ngingo agaragaza ko “kuvuga ngo ugiye kubigira ihame noneho ugiye guha abana b’imyaka 15 uburyo bwo kuboneza urubyaro, mu buryo bw’imitekerereze ni nk’aho umubwiye uti ehh… birimo imyumvire nk’iyo kuboshya.”
“Usa nk’uwabyoroheje nk’aho umubwiye uti ‘komeza wikorere ibyo ukora uzarindwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro’, bifite ubwo butumwa bitanga kandi ntabwo ntekereza ko ari ubutumwa bwiza.”
Icyo gihe yunzemo ati: “Ariko reka Abanyarwanda bazabiganire turebe, ariko ndumva njye kuvuga ngo dushyigikire ngo abana b’imyaka 15 bajye bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro kubera ko hari abo bicika bagatwara inda, ndatekereza ko byateza ikibazo.”
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yigeze kuganira kuri iriya ngingo
Mu myaka ibiri ishize Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyikirijwe umushinga w’Itegeko ritanga uburenganzira bwo kuboneza urubyaro ku bangavu n’ingimbi guhera ku myaka 15.
Iri tegeko ryasesenguwe n’abagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa 17 Ukwakira 2022, muri bo abagera kuri 30 batora umwanzuro w’uko badashyigikiye uwo mushinga.
Byari nyuma yo kunenga iryo tegeko kuba ryibanda cyane ku gukumira ingaruka z’ikibazo, aho gukumira ikibazo ubwacyo.



One Response
P. Kagame ahagaze he ku ngingo yo guha abangavu ibinini byo kuboneza urubyaro ikomeje kurikoroza?
Rwose jye ibyo simbyemeye,ubwo se turi kwrekeza he? Mubikore arko ku bwajye ntabwo bishimishije.