gfpymo5xkaili3x.jpg

Amafoto: Minisitiri w’Intebe yahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashyize indabyo ku Kimenyetso cy’Ubutwari mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 30, aho yunamiye Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda u Rwanda bidasanzwe no kurwitangira.

gfpymo5xkaili3x.jpg

gfpyn0owyaaivvh.jpg

gfpwvq6xyaavj2b.jpg

Ibyiciro by’ intwari

Intwari z’u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by’ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari. Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri Imena, naho icya gatatu kikaba Ingenzi.

Imanzi

Imanzi ni cyo cyiciro cy’ intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by’ indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ ubuzima bwazo. Kugeza uyu mwanya, iki cyiciro kirimo intwari ebyiri (2) zonyine ari zo: Gisa Fred Rwigema ndetse n’ Umusirikari Utazwi.

Gisa yagaragaje ubutwari mu bikorwa yakoze byo kwitangira igihugu no kunga abanyarwanda binyuze mu rugamba yatangije rwo kubohora igihugu ku ngoyi ya leta ya Habyarimana Juvenali.

Imena

Icyiciro cya kabiri cy’ intwari z’ u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Kuri ubu, intwari z’ Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’ Abanyeshuri b’ i Nyange[4] barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.

Gushyirwa mu cyiciro cy’intwari z’ Imena ntibisaba ko iyo ntwari iba itakiriho, bitandukanye no mu cyiciro cy’ Imanzi.

Ingenzi

Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy’ intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena. Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b’ icyi cyiciro.

gfpyoadxcaamh55.jpg
gfpwwj5w4aags8_.jpg
gfpwvq6xyaavj2b.jpg

Intwari zose z’ u Rwanda zizihizwa ku wa 1 Gashyantare buri mwaka. Uba ari umunsi w’ ikiruhuko mu gihugu hose. Uyu munsi utegurwa n’ Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *