Abayobozi b’ibihugu bigize E.U bemeje inkunga ya miliyoni 50€ yari yitambitswe na Hongria

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi 27 b’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bemeye kurekura inkunga ingana na miliyoni 50 z’amayero yo gufasha Ukraine nyuma yuko Hongiria yari yabanje kwitambika ayo masezerano.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yishimiye inkunga nshya, avuga ko bizashimangira ubukungu ndetse n’imari mu gihugu.

Minisiteri y’ubukungu ya Ukraine yavuze ko iteganya kwakira igice cya mbere cy’amafaranga muri Werurwe nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Hari ubwoba ko Minisitiri w’intebe wa Hongiria azongera guhagarika iyi gahunda nk’uko yabigize mu nama y’i Burayi mu Kuboza.

Viktor Orban, inshuti magara ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, yari yavuze ko ashaka gushyira ingufu mu gushishikariza abandi kongera gutekereza kuri iyi gahunda.

Bivugwa ko iyi nkunga izafasha kwishyura pansiyo, imishahara n’ibindi mu myaka ine iri imbere. Bije mu gihe inkunga ya gisirikare ya Amerika, isanzwe itanga inkunga nyinshi ya gisirikare kuri Ukraine, ubu yabaye ihagaritswe n’inteko ishinga amategeko.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abayobozi b’ibihugu bigize E.U bemeje inkunga ya miliyoni 50€ yari yitambitswe na Hongria
    Miliyari 50 z’amayero aho kuba miliyoni 50 z’amayero! Rwose mujye mubanza gushishoza mbere yo gutangaza ibintu byanditswe mu bindi binyamakuru!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *