Pasiteri Mpyisi yasabiwe gushyirwa ku rutonde rw’intwali mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Muganga Rutangwarwamaboko yasabiye Nyakwigendera pasiteri Ezira Mpyinsi gushyirwa ku rutonde rw’Intwali u Rwanda rufite nyuma y’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze ataratabaruka.

Ibi Rutangwarwamaboko yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki 01 Gashyantare 2024, mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Muzehe Mpyisi, aho yavuze ko bijyanye n’ibikorwa uyu mubyeyi yakoze bifitiye igihugu akamaro bityo ko asanga u Rwanda rumushyize ku rutonde rw’intwali z’igihugu byaba ari byiza.

Mu bikorwa by’ubutwali Rutangwarwamaboko avuga ko muzehe Mpyisi yagaragaje, harimo ko yagize uruhare mu kuzana umugogo w’Umwami Kigeli VI Ndahindurwa ntatabarizwe ishyanga kuko iyo biza kugenda uko ngo byari kuba ishyano.

Yagize ati” Igihe umwami yatangaga, Mpyisi muziko yagiye mu ruharo,Siwe ariko ni u Rwanda.Uyu munsi turizihiza umunsi w’Intwari, Ntabwo ari twe tumushyira mu Ntwali,ariko nta n’ikitubuza kuvuga ubutwari bwe mu muryango wo kwa Mpyisi.Si navunga ngo niba u Rwanda rwumva kuko rurumva ,Imana irumva kandi tugira Imana y’i Rwanda none u Rwanda nirwo rutumva! Rwose Mpyisi ashyizwe ku rutonde rw’Intwali z’u Rwanda,,,

Abantu b’imfura ,abantu b’umutima, abantu bahesheje agaciro igihugu no mu bihe by’amajye , ntibagitatire, impundu zavuga urwanaga rero.”Mu bindi byavuzwe kuri nyakwigendera Mpyisi , ni uko yari umunyakuri kandi agaharanira umuco ko uganza no kwandika amateka y’u Rwanda atazasibangana.”

Mpyisi yari azwi cyane nk’umupasitori wo mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi.Urupfu rwe rwmenyekanye taliki ya 27 Mutarama 2024 afite imyaka 102. Yari umwe mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami cyane ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa ndetse akaba yaranabaye n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Pasiteri Mpyisi yasabiwe gushyirwa ku rutonde rw’intwali mu Rwanda
    Nibyo koko birakwiye ko MPYISI ashyirwa mu ntwari z’u Rwanda. Bazamushyire mu cyiciro cya gatatu aricyo “ingenzi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *