Abantu 30 batawe muri yombi bakurikiranyweho kugurisha impinja zikivuka

Sangiza iyi nkuru

Muri Marroc ibintu bikomeje gufata indi ntera ku bucuruzi bw’abantu kuko kuri iyi nshuro amakuru avugwa n’uko abantu bagera kuri 30 bamaze gutabwa muri yombi muri iki cyumweru bazira gucuruza impinja zikivuka n’ibindi byaha bitandukanye.

Abo bantu bafashwe abenshi bari biganje mu mujyi wa Fes bakurikiranyweho ibyaha byinshi birimo gucuruza impinja , gusebanya, iterabwoba, n’ubugambanyi. Si ibyo gusa kuko harimo n’uburiganya, kwiba imiti ikagurishwa nta nyandiko, icyaha cyo gufasha korohereza gukuramo inda kandi bitemewe muri iki gihugu.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Marroc (MAP), byatangaje ko mu bakurikiranyweho ibyo byaha barimo abanyamategeko, abaganga, abaforomo, n’abandi bahanga mu by’ubuzima .Batawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru.Amakuru avuga aba bana bibwa bagurishwa mu miryango yabuze urubyaro yifuza kurera.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abantu 30 batawe muri yombi bakurikiranyweho kugurisha impinja zikivuka
    Iki gihugu kitwa Marroc Kiba kuwuhe mugabane?
    Hagarika ibyo urimo usubire ku ishuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *