Abanyerondo babiri bo mu karere ka Rubavu bahawe ishimwe n’ubuyobozi, kubera ubutwari bagaragaje ubwo bagiraga uruhare mu guta muri yombi abasirikare babiri ba Congo binjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko mu kwezi gushize.
Mu gicuku cyo ku wa 16 Mutarama ni bwo abasirikare batatu ba FARDC bambutse umupaka binjira mu karere ka Rubavu, umwe muri bo araswa n’Ingabo z’u Rwanda na ho bagenzi be babiri barafatwa.
Igisirikare cy’u Rwanda mu itangazo cyasohoye icyo gihe cyavuze ko guta muri yombi abo basirikare bashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu byakozwe n'”Ingabo zari ku burinzi zifatanyije n’irondo”.
Abanyerondo bari bacunze umutekano icyo gihe ni Uwamariya Patricie w’imyaka 34 y’amavuko na mugenzi we Sgt (Rtd) Mutsinzi Gasake w’imyaka 48 y’amavuko.
Mu byo aba bombi bahawe nk’ishimwe harimo ‘certificat’ n’ibahasha yarimo amafaranga.
Gasake na Uwamariya nyuma yo gushimirwa biyemeje gukomeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuyobozi mu rwego rwo guharanira ko nta cyahungabanya umutekano w’igihugu.
Uwamariya yagize ati: “[Abasirikare ba Congo] ntabwo bageze ku mugambi wabo kuko twahise dusaba ubufasha, ako kanya duhita tububona. Iki ni cyo dushima kurusha ibindi. Kuri ubu tunejejwe no kuba dushimiwe, bityo tugiye gukuba kabiri akazi twakoraga”.
Uwamariya yakomeje asaba abaturiye umupaka kuba maso, hanyuma bakihutira gutanga amakuru mu gihe hari uwo babonye batamuzi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimiye bariya banyerondo ku bw’akazi kadasanzwe ko gutangira amakuru ku gihe, ashimangira ko igikorwa bakoze ari icy’ubutwari.
Yabwiye The New Times ati: “Ni abaturage basanzwe batangiye amakuru ku gihe umwanzi akimara kwinjira mu Rwanda. Banarwanye n’umwanzi kugeza atawe muri yombi, mwumvise ko nta n’umwe waducitse. Ni abanyerondo barimo umugabo n’umugore bagaragaje igikorwa cy’ubutwari, kandi buri wese yabishobora atitaye kuba ari umugabo cyangwa umugore, umusirikare cyangwa umusivile”.
Yunzemo ati: “Aba banyerondo ni urugero rwiza rw’uko mu gihugu cyacu bishoboka. Umusanzu wabo ni ubutwari. Ni igikorwa kiganisha ku butwari kubera ko iyo baza gutinya, bakikunda ndetse bakanahunga, umwanzi yashoboraga kwisanzura hanyuma akaba yanagera kure, ariko babaye abadatinya. Bafashe icyemezo cyo kurwana ku giti cyabo, kandi ni na byo dushishikariza buri muturage wa Rubavu n’Abanyarwanda muri rusange.”


