M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka
Umutwe wa M23 waburiye Igisirikare cya Tanzania (TPDF) ko ushobora kwivuna abasirikare cyohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko intwaro karahabutaka bahawe gukoreshwa zikomeje kwica abasivile. M23 yatanze uwo mu buro biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Tanzania ni kimwe mu bihugu bitatu bigize umuryango wa SADC byohereje ingabo muri Congo […]
Perezida Macky Sall yasubitse amatora yaburaga iminsi mike
Perezida Macky Sall wa Sénégal, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yasubitse amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe kuba ku wa 25 Gashyantare. Sall yemeje ko yasinye iteka ryo gusubika aya matora mu ijambo yagejeje ku banya-Sénégal. Ni icyemezo yafashe mu gihe haburaga amasaha make ngo hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza. Perezida wa Sénégal yavuze ko yafashe […]
Nta na kimwe mufite cyo kutwigisha: Yolande Makolo abwira HRW
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze umuryango Human Rights Watch nyuma yo kugaragaza ko utishimiye kuba Perezida Paul Kagame yahawe umwanya wo kuvugira ijambo mu masengesho yo gusabira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amasengesho yabaye tariki 1 Gashyantare, abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye […]
Ifoto ya Azarias Ruberwa yicaye inyuma ya Perezida Kagame yariye abanye-Congo
Abanye-Congo bibasiye Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, nyuma y’ifoto agaragaramo yicaye inyuma ya Perezida Paul Kagame. Ni ifoto yafatiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye amasengesho ya National Prayer Breakfast yo gusabira Amerika. Ruberwa ni […]
Ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba utwite bitagusabye kwipimisha
Ikibazo ’Ese naba ntwite?’ kiri mu bikunze kwibazwa kenshi n’ab’igitsina gore bifuza kubyara, cyangwa abatabyifuza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ni ikibazo gikunze gushyira abenshi mu rujijo, n’ubwo hari udukoresho (Test de grossesse/Pregnancy test kits) dushobora kwerekana niba umuntu atwite cyangwa adatwite. Hari ibimenyetso cyakora cyo bishobora kwereka umugore cyangwa umukobwa ko yaba atwite […]
Perezida Tshisekedi yatumije inama y’aba Minisitiri ikubagahu nyuma y’igisasu cyatewe i Goma
Nyuma y’uko mu Mujyi wa Goma humvikanye igisasu ntihamenyekane uwaba wagiteye haba ku ruhande rw’Ingabo za FARDC cyangwa urwa M23, amakuru ahari n’uko ngo Perezida Tshisekedi yahise atumiza inama y’aba Minisitiri igitaraganya. Ni ikibombe cyatewe ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Gashyantare 2024 muri quartier ya Mugunga muri Komine Kalisimbi hafi n’ishuli […]
Urujijo kuri kajugujugu M23 ishinjwa kurasa
Urujijo rwatangiye kuba rwose kuri kajugujugu umutwe wa M23 ushinjwa kurasa, nyuma y’uko Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) na MONUSCO buri umwe atangaje ko ari iyayo. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama ni bwo MONUSCO yasohoye itangazo rishinja M23 kurasa kajuguju yayo. Itangazo rya MONUSCO rivuga ko iyo kajuguju yarasiwe mu […]
Rubavu: Abanyerondo bataye muri yombi abasirikare ba FARDC bahawe ishimwe
Abanyerondo babiri bo mu karere ka Rubavu bahawe ishimwe n’ubuyobozi, kubera ubutwari bagaragaje ubwo bagiraga uruhare mu guta muri yombi abasirikare babiri ba Congo binjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko mu kwezi gushize. Mu gicuku cyo ku wa 16 Mutarama ni bwo abasirikare batatu ba FARDC bambutse umupaka binjira mu karere ka Rubavu, umwe […]
Musanze: Umugabo yatamajwe n’inka akekwaho kwiba akayihisha mu buriri
Umugabo witwa Nsengiyumva Alphonse wo mu murenge wa Gashaki w’akarere ka Musanze, aracyekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe. Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama ni bwo mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko hasanzwe inka yari yibwe mu murenge wa Kivuruga w’akarere ka Gakenke. Nshimiyimana Samuel wari wayibwe, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho […]
Ibikomeje kuvugwa ku mirwano ihuza M23 na FARDC n’Abambali bayo
Amakuru ahari ni ko AFC / M23 irimo igenzura agace ka Shasha n’umuhanda munini uhuza Goma na Minova . Kivu News 24, itangaza ko inzira imwe isigaye kuri FARDC n’ihuriro ryayo ari iyo mu kiyaga cya Kivu nu Rwanda, naho ahandi hose ngo aba barwanyi bamaze kuhagota. Uyu muhanda ufunzwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo […]
CAN: RDC na Nigeria zageze muri ½
Ikiipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’, yageze muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gukuramo Sylli National ya Guinée-Conakry. Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02/02/2024, aho yageze ku mukino wa kimwe cya kabiri.Ni umukino byoroheye iyi kipe gutsinda n’ubwo ariyo yabanjwe igitego. Iyi […]