M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 waburiye Igisirikare cya Tanzania (TPDF) ko ushobora kwivuna abasirikare cyohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko intwaro karahabutaka bahawe gukoreshwa zikomeje kwica abasivile.

M23 yatanze uwo mu buro biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bitatu bigize umuryango wa SADC byohereje ingabo muri Congo Kinshasa, mu rwego rwo gufasha Ingabo z’icyo gihugu kwirukana inyeshyamba za M23.

Mu kwezi gushize ubwo Ingabo za TPDF zageraga i Goma, Lt Col Ayub Makandi uziyoboye yazibwiye ko zigomba gucana umuriro kuri M23 kugeza uyu mutwe wirukanwe burundu mu duce twose ugenzura.

Ingabo za Tanzania nyuma yo kugera muri RDC mu nshingano zahise zihabwa harimo kurasa M23 zifashishije intwaro karahabutaka zizwi nka MRLS 122 mm (BM).

Ni imbunda zikomeye kuko zifite ubushobozi wo gusuka umuriro w’amabombe ku ntera y’ibilometero biri hagati ya 20 na 30.

Umuvugizi w’uriya mutwe, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nta kibazo icyo ari cyo cyose bafitanye na Tanzania, gusa ateguza iki gihugu ko kuba abasirikare bacyo bakomeje gukoresha biriya bitwaro bakica abaturage nta kindi nka M23 bagomba gukora kitari guhiga biriya bitwaro no kwivugana ababikoresha.

Yagize ati: “Ni ngombwa gushimangira ko M23 yubaha imiryango yose yo mu karere, ndetse ko nta kibazo cyihariye ifitanye na SADC, by’umwihariko igisirikare cya Tanzania (TPDF).”

Yakomeje agira ati: “Cyakora bijyanye no kuba ingabo za SADC zikomeje kwifashisha imbunda ziremereye, cyane MRLS mm 122 (BM) zikoreshwa n’abasirikare ba Tanzania mu kurasa no kwica abaturage bacu b’abasivili, M23 nta yandi mahitamo ifite atari ayo gufata cyangwa kuburizamo izo ntwaro ndetse no gufata abazikoresha, mu rwego rwo kurinda abaturage b’inzirakarengane”.

M23 yatanze uyu muburo mu gihe inakomeje gukubita incuro ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC zirimo na SADC bahanganye.

Amakuru aturuka ku rugamba aravuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu inyeshyamba zirimo kugenzura umuhanda munini uhuza imijyi ya Minova na Goma; ku buryo urujya n’uruza hagati y’iyi mijyi rusa n’urwahagaze.

Muri Teritwari ya Masisi kandi M23 iragenzura uduce dushya turimo Kirotshe, Shasha, Kihindo, Kituva, Bukobati na Nyamubingwa.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka
    M23 oyeeeee muhere ruhande sha nabo ni Hadui izo ndege ziba zishaka iki hejuru yanyu ko mudafatanyije Niba zihava mugahita muterwa icyo mutumva Niki?M23 irasabwa gutekereza bwikube 7 kuko yaraziwe Imana ikomeze kurinda m23 muhumure basore bacu muzize harya ikinyarwanda?

  2. M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka
    Imana ikomeze kurinda M 23 bariko birukanwa batagira iyo baja. Bibuke aba yahudi barinkehwa ariko isiyose yarandeye kubahonya ariko ntiyabishoboye. Inama nogira abo barundi,interahamwe,niyo cdc bariko baruhira ubusa. Nibareke aba congomani na M23 bagire ibiganiro koko ntahandi bafise bazobashira.

  3. M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka
    Hariya muburasirazuba bws congo hazahora intambara ntizarangira inibihugu byose bizarwaniramo intambara one iyakarero kose mugihe leta ya congo itarifuza kuganira ninyeshyamba zose zibarizwa muburasirazuba bwa kiriya gihugu ndetse namajyepfo niyo M23 yatsindwa hazavuka undi mutwe kd sindaguye ndagene murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *