Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze umuryango Human Rights Watch nyuma yo kugaragaza ko utishimiye kuba Perezida Paul Kagame yahawe umwanya wo kuvugira ijambo mu masengesho yo gusabira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amasengesho yabaye tariki 1 Gashyantare, abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye aya masengesho, yavuze ko kuri ubu usibye kuba u Rwanda ruteye imbere Abanyarwanda “bashyize hamwe” nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rwibasiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni intambwe Umukuru w’Igihugu yavuze ko byasabye ikiguzi kinini kugira ngo iterwe, ahanini bigizwemo uruhare n’abiciwe ababo bemeye gukora “ibidashoboka” bakababarira ababiciye.
Human Rights Watch ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagaragaje ko Perezida Kagame yise “umunyagitugu na gashozantambara” atakabaye ahabwa umwanya wo kuvugira ijambo imbere y’imbaga yari yitabiriye ariya masengesho.
Uyu muryango “uharanira uburenganzira bwa muntu” ushinja Perezida Paul Kagame guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Amagambo yawo ku mukuru w’igihugu yababaje Guverinoma y’u Rwanda, biciye muri Yolande Makolo usanzwe ari umuvugizi wayo iwumenyesha ko nta somo na rimwe ufite ukwiye kwigisha u Rwanda.
Yagize ati: “Human Rights Foundation ni iki mwemera? Kugoreka amateka yacu n’iterambere ryagezweho mu myaka 30, bituma mwumvikana nk’abana barezwe bajeyi. Nta na kimwe mufite cyo kutwigisha.”
Makolo yasabye HRW gufata umwanya igatega amatwi ijambo Perezida Kagame yavugiye i Washington, kuko hari icyo rishobora kuyigisha.



One Response
Nta na kimwe mufite cyo kutwigisha: Yolande Makolo abwira HRW
HRW ntiyagakwiye gukora ibintu birimo that kind of childhood we are more favourable for our president