Umugabo witwa Nsengiyumva Alphonse wo mu murenge wa Gashaki w’akarere ka Musanze, aracyekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama ni bwo mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko hasanzwe inka yari yibwe mu murenge wa Kivuruga w’akarere ka Gakenke.
Nshimiyimana Samuel wari wayibwe, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho ubujura atangira kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye (yabonye aho yagiye ikandagira).
Abaturage bahise bahurura, babajije Nsengiyumva niba ari we wibye iyo nka arahakana; gusa ya nka birangira imutengushye kuko yahise yabirira iwe mu nzu.
Inka ikimara kwabira uwakekwagaho kuyiba yahise yirukanka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije inzitiramibu nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.
Yagize ati: “Abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu Murenge wa Gashaki ariko umugabo yabanje guhakana. Mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti”.
SP Mwiseneza yunzemo ko “inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo”.
Umuvugizi wa Polisi mu majyaruguru yavuze ko kuri ubu ikigiye gukurikiraho ari ugushakisha Nsengiyumva agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, kugira ngo rumukurikirane ku cyaha cy’ubujura acyekwaho.


