Perezida Ramaphosa yavuze ku muhanzikazi Tyla wabaye inkuru muri ‘Grammy Awards”

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye umuririmbyi Tyla kuba yaratsindiye igihembo cya Grammy Awards ku nshuro ya mbere muri Kategori (Category) y’umuziki mwiza nyafurika.

Perezida Ramaphosa ati” Tyla wacu yatsindiye Igihembo Cy’umuziki Nyafurika kubera indirimbo ye ‘Amazi’ kuri #Grammys. Niwe munyafurika ukiri muto wegukanye igihembo nk’iki, yiyongera ku rutonde rw’abahanzi n’abacuranzi bakomeye bo muri Afurika y’Epfo bakoze amateka atazibagirana ku isi.

Tyla niwe muhanzi wa mbere wegukanye icyiciro gishya ahigitse abarimo Burna Boy wo muri Nijeria, Davido, Ayra Starr na Asake bari batoranijwe muri iki kiciro.

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare, aho umuhanzikazi wo muri Afurika yepfo Tyla Laura Seethal uzwi ku izina rya Tyla, yatsindiye igihembo cy’umuziki nyafurika.

Mu nyandiko ye kuri twitter( X), Bwana Ramaphosa yavuze ko uyu muhanzikazi yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi n’abacuranzi bakomeye bo muri Afurika yepfo bamaze kuba inkingi muri Afurika.

Tyla, ufite imyaka 22, yatwaye iki gihembo abikesheje indirimbo ye ‘Water’, indirimbo ya mbere muri alubumu ye ya mbere, yamenyekanye ku isi yose .

Akimara gutsindira iki gihembo yagize ati” Niba utanzi, nitwa Tyla. Nkomoka muri Afrika yepfo kandi umwaka ushize Imana yahisemo guhindura ubuzima bwanjye.Ndashimira ikipe yanjye, umuryango wanjye; Nzi ko mama yishwe n’amarangamutima.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *