U Rwanda rwavanyemo Tanzaniya mu marushanwa ya CHAN 2018

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yanganyije na Tanzania ubusa ku bundi mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino ya nyuma mu irushanwa riihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo ku mugabane wa Afurika.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo witabiwe n’abafana benshi bari buzuye iyi stade, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
20264711 1053002344830150 3662252998333361559 n

Nubwo Amavubi yanganyije ntibyayabujije gukomeza mu gice gikurikiraho, kuko yari yabashije kwinjiza Tanzania igitego iwayo mu cyumweru gishize, mu mukino Amavubi na Simba banganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino waranzwe n’ ubusatirizi ku mpande zombi, Tanzania yiharira igice cya mbere cy’umukino, u Rwanda rwiharira icya kabiri.

U Rwanda rwaje kubona amahirwe asumba aya Tanzania cyane mu gice cya kabiri, cyane nk’ayabonywe na Iradukunda Eric wari umukino wenda kurangira ku mupira yaherejwe imbere y’izamu ariko akawutera ku ruhande.
20246067 1053002411496810 7564048277858068245 n

U Rwanda rwakatishije itike izaruhuza na Uganda yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 5-1 nyamara mu mukino wa mbere wabereye muri Sudani y’Epfo bari banganyije 0-0. Ikipe izatsinda hagati yazo izajya mu mikino ya nyuma ya Chan izabera muri Kenya mu mwaka utaha wa 2018.

20229300 1053002161496835 6959018754949627269 n
Ibyishimo byari byose ku bafana b’Amavubi

Umutoza w’amavubi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino yavuze ko yuko yishimiye intsinzi akaba agiye gukomeza kongera imbaraga muri kipe avuga ko igizwe n’abakinnyi bakiri bato batanga icyizere ko bazatsinda iyi kipe.
20228965 1053002244830160 1535229231686951890 n

Ku bijyanye nuko umuzamu w’Amavubi Jean Luc Bakame atazakina umukino ubanza kubera amakarita abiri y’imihondo yabonye muri iyo mikino yombi, umutoza w’Amavubi Antoine Hey yavuze ko ari igihombo ariko bafite n’abandi bazamu, ku buryo bizeye ko azitwara neza mu mukino uzakurikira uwo azaba yasibye.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *