Polisi mu Ntara y’Amajyepfo itangaza ko hacyekwa umuriro w’amashanyarazi ko ariwo waba wabaye intandaro y’inkongi y’umuriro yibasiye isoko ry’impunzi za Kigeme ribarizwa mu Karere ka Nyamagabe .
Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitiyaremye gusa ngo amakuru arambuye ku cyateye iyi nkongi aracyashakishwa.
Yavuze ko ari isoko ryari ryubakishijwe imbaho bityo ko bikaba biri mu byihutishije inkongi.Ati”Twaraye tuzimya ariko nakubwira ko ryahiye kuko ryari rubakishije imbaho kandi urumva o umuriro ugeze mu mbaho ukora ibintu bibi.”
Ni nyuma y’amashusho yabyukiye ku mbuga nkoranyambaga (X), agaragaza umuriro wagurumanye muri iri soko ari nako imodoka za polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ziza kuzimya.



One Response
Polisi yavuze igishobora kuba cyateye inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Kigeme
Rege nikore amaperereza barebe icyaba kiriguteza izinkongi kuko ngewe ndabona impanuka siriguturuka ku namashanyarazindikubona zirikuruta izo mumuhanda.