Perezida wa Somalia yahuriye n’uruva gusenya muri Ethiopia, atabarwa n’uwa Djibouti

Guverinoma ya Somalia yatuye umujinya iya Ethiopia, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’i Addis-Abeba zitambitse Perezida Hassan Sheikh Mohamud zikamubuza kwitabira inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Addis-Abeba habereye inama isanzwe ya 37 y’Inteko Rusange yahuje abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Perezida […]

Kagame yasoje inshingano yari amaze imyaka 8 afite muri AU, asimburwa na Ruto

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, yasoje manda ye nk’Umuyobozi ushinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inshingano Umukuru w’Igihugu wahise asimburwa na Perezida William Ruto wa Kenya yari amaranye imyaka umunani. Perezida Kagame yazisoreje i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho kuri uyu wa Gatandatu yari yitabiriye inama isanzwe ya […]

I Mweso M23 yongeye gukorogana na FARDC n’ihuriro ryayo

Kuri uyu wa gatandatu, imirwano yongeye gukara hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Mweso, Bashali na Mokoto muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yahanganishije impande zombi yagiye isatira ibindi nbice Mbuhi. Nta makuru menshi yatanzwe kuri iyi mirwano, gusa abanyamakuru begamiye kuri Leta na sosiyete […]

FARDC irashinja drones za RDF kurasa ku ndege zayo z’intambara

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirashinja RDF cy’u Rwanda kugaba igitero cya za drones ku ndege zacyo z’intambara zari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yavuze ko icyo gitero cyabaye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya […]

Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4 ari mu bazitabira Tour du Rwanda

Mu gihe habura amasaha macye ngo hatangire irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, hari umwihariko uzagaragaramo nk’uko byatangajwe.Umwihariko w’iri rushanwa ni uko harimo abakinnyi n’amakipe aremereye. Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France Kuri iki […]

Afurika y’Epfo yasubijwe imirambo y’abasirikare bayo baherutse kugwa muri Congo

Imibiri y’abasirikare babiri bo muri Afurika y’Epfo biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) basubijwe mu gihugu cyabo kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Gashyantare 2024, naho abakomeretse ngo bakomeje kwitabwaho. Ku ya 14 Gashyantare 2024 ,nibwo igisasu cyaguye muri kimwe mu birindiro by’ingabo bya Afurika y’Epfo bikomeretsa abasirikare batatu ba SANDF abandi babiri […]

Polisi yavuze igishobora kuba cyateye inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Kigeme

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo itangaza ko hacyekwa umuriro w’amashanyarazi ko ariwo waba wabaye intandaro y’inkongi y’umuriro yibasiye isoko ry’impunzi za Kigeme ribarizwa mu Karere ka Nyamagabe . Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitiyaremye gusa ngo amakuru arambuye ku cyateye iyi nkongi aracyashakishwa. Yavuze ko ari isoko […]

Urujijo ku bisasu byarashwe ku kibuga cy’indege cya Goma

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ibisasu bibiri byaguye ku kibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi. Byabaye mu ma saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Kugeza ubu haracyari urujijo ku bijyanye n’aho ibyo bisasu byaturutse, kuko ntacyo Guverinoma ya RDC irabivugaho. Ibi bisasu cyakora byarashwe i […]

Tshisekedi yongeye kwinangira ku byo kuganira na M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwinangira, avuga ko nta biganiro azigera agirana n’umutwe wa M23. Yabitangarije i Addis-Abeba aho we n’abakuru b’ibihugu bagenzi be bahuriye mu nama yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC. Ni inama yari yatumijweho na Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola, yitabirwa n’abarimo Perezida Paul […]

Biden yashyize urupfu rwa Navalny kuri Putin

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rwa Alexei Navalny utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare ni bwo Navalny w’imyaka 47 y’amavuko yapfuye aguye muri gereza yari afungiyemo. Uyu mugabo wanengaga cyane Putin n’ubutegetsi bwe […]

Uwabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ntiyumva impamvu abasirikare bayo bakomeje kwicirwa muri RDC

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yagaragaje ko atumva impamvu abasirikare ba kiriya gihugu bakomeje gupfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe abarwanyi b’umutwe wa M23 bagiye kurwanya bafite impamvu zumvikana zo gutuma barwana. Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo imyaka icyenda (hagati ya 1999 na 2008) yabitangaje ku wa Gatanu, ubwo yari […]

Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare, yahuriye mu nama yiga ku bibazo bya RDC n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho bitabiriye inama isanzwe ya 37 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola […]