Urujijo ku bisasu byarashwe ku kibuga cy’indege cya Goma

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ibisasu bibiri byaguye ku kibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi.

Byabaye mu ma saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Kugeza ubu haracyari urujijo ku bijyanye n’aho ibyo bisasu byaturutse, kuko ntacyo Guverinoma ya RDC irabivugaho.

Ibi bisasu cyakora byarashwe i Goma, mu gihe imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere mu bice bikikije uyu mujyi hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za RDC.

Imirwano ikomeye kujya mbere i Sake muri Teritwari ya Masisi ndetse n’ibice bya Teritwari ya Nyiragongo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Urujijo ku bisasu byarashwe ku kibuga cy’indege cya Goma
    Ubwo se ko bavuga ko u Rwanda nta drone rugira kuki bari kuvuga ko ari drones z’u Rwanda? Izo Drones n’izo m23 yambuye Fardc i Kitchanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *