Perezida wa Somalia yahuriye n’uruva gusenya muri Ethiopia, atabarwa n’uwa Djibouti

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Somalia yatuye umujinya iya Ethiopia, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’i Addis-Abeba zitambitse Perezida Hassan Sheikh Mohamud zikamubuza kwitabira inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Addis-Abeba habereye inama isanzwe ya 37 y’Inteko Rusange yahuje abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud ni umwe mu bayitabiriye, nyuma yo kugorwa no kwinjira aho yabereye.

Guverinoma ya Somalia mu itangazo yasohoye, yavuze ko yamagana yivuye inyuma”ubushotoranyi bwa Guverinoma ya Ethiopia yagerageje gukumira delegasiyo ya Perezida wa Somalia kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ya 2024 i Addis-Abeba”.

Yunzemo ko ibyakozwe na Ethiopia “binyuranyije n’amasezerano yose ya dipolomasi ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko amahame yashyizweho agenga umuryango wa Afurika yunze Ubumwe”.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu ni bwo Perezida Hassan Sheikh Mohamud yageze i Addis-Abeba.

Akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu, atambuka kuri ‘tapis’ y’amabara y’icyatsi n’umuhondo ndetse indirimbo zubahiriza Somalia na Ethiopia ziracurangwa.

Uyu mukuru w’igihugu yateze amatwi indirimbo yubahiriza igihugu cye irarangira, hanyuma ubwo iya Ethiopia yarimo igicurangwa ahita yigendera.

Bitekerezwa ko ibi ari byo byababaje Guverinoma ya Ethiopia, igafata icyemezo cyo kumwangira kwinjira ahabereye inama y’abakuru b’ibihugu bya AU.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Mohamud yageraga ku Cyicaro Gikuru cya AU, yasanze inzego z’umutekano za Ethiopia zahawe amabwiriza yo kutamwemerera kuhinjira; ibyatumye akorwa n’ikimwaro.

Abayobozi bo muri Somalia bavuganye n’ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda, bavuze ko Perezida Mohamud acyangirwa kwinjira atasebye gusa, ko ahubwo abari kumwe na we banatangiye kugira impungenge z’umutekano we.

Byabaye ngombwa ko abamurinda bahita bahamagara byihuse Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, kugira ngo asabe abayobozi ba Ethiopia kwemerera Perezida wa Somalia kwitabira inama ya AU.

Perezida Guelleh yahise atabara.

Guverinoma ya Somalia mu itangazo ryayo yasabye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gukora “iperereza ryizewe kandi ryigenga” ku isanganya Perezida Hassan Sheikh Mohamud yahuye na ryo, ndetse isaba uyu muryango kuvana Icyicaro cyawo Gikuru i Addis.

Ni nyuma yo gushinja Guverinoma ya Ethiopia kunanirwa gufata abayobozi bose ba Afurika kimwe, kandi biri mu nshingano zayo nk’igihugu kirimo Icyicaro Gikuru cya AU.

Umwuka mubi hagati ya Somalia na Ethiopia watangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’amasezerano y’ibanga leta y’i Addis-Abeba yasinyanye n’iya Somaliland yiyomoye kuri Somalia mu myaka 30 ishize, gusa kugeza ubu iki gihugu kikaba kikiyifata nk’intara yacyo.

Ayo masezerano y’imyaka 50 yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ndetse na Perezida Musa Bihi Abdi Somaliland, yari agamije gufasha Ethiopia gukoresha icyambu cya Berbera Port cyo ku nyanja itukura, binyuze mu kuyiha agace kameze nk’inzira k’ibilometero 20.

Ethiopia kandi yari yemerewe gushyira ibirindiro bya gisirikare muri ako gace.

Nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano Guverinoma ya Somalia yahise iyahindura “impfabusa”.

Perezida Sheikh Hassan Mohamud kuri uyu wa Gatandatu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya AU, yashinje Ethiopia kugerageza gutwara ubutaka bwa Somalia.

Uyu mugabo wahise wihutira kuva i Addis-Abeba inama ikirangira yavuze ko amasezerano ya Ethiopia na Somaliland yari agamije “kwiyomekaho igice cy’ubutaka bw’ikindi gihugu”, ayagaragaza nk’adakurikije itegeko nshinga, adakurikije amategeko ndetse n’atemewe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Perezida wa Somalia yahuriye n’uruva gusenya muri Ethiopia, atabarwa n’uwa Djibouti
    Nubundi Kivu nayo izaba Repuburika da ngaho muzanyomoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *