Kuri uyu wa gatandatu, imirwano yongeye gukara hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Mweso, Bashali na Mokoto muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yahanganishije impande zombi yagiye isatira ibindi nbice Mbuhi.
Nta makuru menshi yatanzwe kuri iyi mirwano, gusa abanyamakuru begamiye kuri Leta na sosiyete sivile bavuga ko kuva ejo ingabo za Kongo zafashe imisozi imwe hafi ya Saké harimo Rutobongo, Kolongoro, Kanyabukoro, Madimba n’ishami rya Saké, gusa mu gihe M23 imaze igihe ivuga ko ariyo ikontorora Sake.
Iyi mirwano itangajwe mu gihe kuri uyu munsi tariki 17 Gashyantare 2024, saa munani za mu gitondo (mu rukerera), ibisasu 2 byaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bimwe na bimwe.
Muri ayo masaha kandi bivugwa ko hari Drones zarashe ku kibuga cy’indege cya Goma ntizagira indege za FARDC zihamya ahubwo ngo zahamije indege za gisivile zari ku kibuga cya Goma ari zo zangiritse.
Ibi bikaba byagarutsweho n’Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko.


