Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4 ari mu bazitabira Tour du Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura amasaha macye ngo hatangire irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, hari umwihariko uzagaragaramo nk’uko byatangajwe.Umwihariko w’iri rushanwa ni uko harimo abakinnyi n’amakipe aremereye.

Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, mu Rwanda haratangira isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ’Tour du Rwanda’, rizaba rikinwa ku nshuro ya 16 kuva mu mwaka wa 2008 ritangiye kuba mpuzamahanga.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizaba ririmo amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye, barangajwe imbere na Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4, ndetse n’abandi bakinnyi barindwi bakinnye Tour de France mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu Umunyarwanda Valens Ndayisenga, n’umunya-Eritrea Tesfatsion Natnael ni bo bamaze kuyegukana kenshi, aho buri wese yayitwaye inshuro ebyiri, gusa iyi nshuro muri bombi nta n’umwe uzitabira.

Umugabane wa Afurika ni wo uzaba ufitemo abakinnyi benshi (46) barimo 14 bakomoka mu Rwanda, u Burayi buzaba bufite abakinnyi 41, Asie Océanie abakinnyi batanu (5), naho Amerika ikagira batatu (3).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *