Huye: Munyenyezi yabwiye urukiko ko atari kwiga muri Kaminuza nta mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye

Sangiza iyi nkuru

Beatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya jenoside yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko abatanze ubuhamya bumushinja bavuze ibinyoma kandi ko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kwivuguruza.

Mu rubanza bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Beatrice Munyenyezi yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ngo agatoranya abakobwa b’Abatutsi akabaha abasirikare ngo babasambanye.

Yavuze ko jenoside yabaye yiga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC mu mujyi wa Butare. Ati “Sinari kwiga muri kaminuza nta n’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye nari mfite’’.

Munyenyezi yavuze ko abatangabuhamya bavuga ko muri 92 yajyaga mu nama ndetse n’ibiterane by’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND bigaragara ko batamuzi neza ngo kuko we yageze muri uwo mujyi muri 93.

Munyenyezi kandi yabwiye urukiko ko kuba yarashatse mu muryango wa Ntahobari na Nyiramasuhuko bari bakomeye mu ishyaka rya MRND bidasobanuye ko nawe yari akomeye muri iryo shyaka kandi ko adakwiye kuzira ibyo umuryango yashatsemo wakoze muri jenoside mu 1994.

Ati “niba koko icyaha ari gatozi nk’uko bivugwa ‘’nasabaga urukiko ko ntazira ibyo umuryango nashatsemo wakoze”, urukiko rukazareba ibimenyetso ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko urubanza rukazasubukurwa ku itariki 27 z’uku kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *