Mu cyumweru gishize, ingabo za Ukraine zarekuye Umujyi wa Avdiivka mu burasirazuba, zari zimaze amezi zirwanira n’Ingabo z’u Burusiya.
Kwigarurira Avdiivka byerekana intsinzi y’ingenzi ku Burusiya, gushimangira umutekano w’umurwa mukuru w’akarere, Donetsk, ndetse bikaba byanakingura inzira z’ibindi bitero mu turere tukigenzurwa na Ukraine.
Umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Oleksandr Syrskyi, avuga ko yategetse kuva muri uyu mujyi kugira ngo arokore ubuzima bw’abasirikare.
Ubu ariko hagaragaye ibimenyetso by’ibyaha by’intambara, kubera ko bene wabo b’abasirikare batandatu basanzwe bapfuye nyuma yo kwigarurira umujyi bavuga ko bishwe nyuma yo kuyamanika.
Abategetsi ba Ukraine barimo gukora iperereza mu gihe Moscou yo ntacyo iratangaza nkuko tubikesha BBC.
BBC yavuganye n’abasirikare ba Ukraine bavuye muri Avdiivka. Ubuhamya bwabo bugaragaza ishusho y’abakomanda bapfuye bari banze ubusabe bw’ingabo zabo bwo gusubira inyuma kuko bari bagoswe n’Ingabo z’u Burusiya.
Bavuga ko igihe itegeko ryo gusubira inyuma ryazaga, igihe cyari cyarenze kandi nta nzira yari isigaye.


