img-20240219-wa0065-1-1.jpg

Kamonyi: Yatonganye n’umubyeyi we umujinya awutura urutoki

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagari Gitare mu Mudugudu wa Remera mu Karere ka Kamonyi, uwitwa Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 28 yatemye insina 60, ibisheke 10 n’ingemwe z’amacunga 3 biturutse ku mujinya waturutse ku makimbirane yagiranye n’umubyeyi we.

Ibi byamenyekanye ahagana saa tatu za mugitondo (9:00 am) kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024.

Providence Mbonigaba Mpozenzi uyobora Umurenge wa Nyarubaka, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru ari yo uyu musore mu gitondo cy’uyu munsi yatonganye n’umubyeyi (nyina) we amubaza impamvu ejo yakubise umwana, bararakaranya amuhindukirana n’umuhoro aramuhunga ahita ajya gutema insina 60, ibisheke 10 n’amacunga y’ingemwe 3 yateye mu murima bamutije akaziteramo.

img-20240219-wa0065-1-1.jpg
Uyu yari aje kureba ibyabaye

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu rugo ndetse bagatanga amakuru ku gihe ajyanye n’imiryango irimo amakimbirane kugira ngo yigishwe ive mu makimbirane ariko kandi abana bakwiye kubaha ababyeyi babo.

Uregwa yamaze gutabwa muri yombi ndetse ababyeyi bagiye gutanga ikirego kuri RIB.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Kamonyi: Yatonganye n’umubyeyi we umujinya awutura urutoki
    Niba Ari Umusore Cyangwase Umugabo Ndamugaye Cyanepe Gukora Ibikorwa Nkibibigayitse Niba Arumuntu Unkwa Urwarwa Ntazasubire Mukabari Ngo Bamusomye Kwicupa Bage Bamucyurira Bamubwire Ati Urikuvumba Inzoga Insina Iziwanyu Uyobeweko Wazitemye Ariko Ubwoyafashwe Ribu Nikore Akazikayo Ahanwe Byintangarugero Hakurikije Amategeko Erega Divayi Yakinyarwanda Ni Insina Ibyibushye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *