Leta y’u Burusiya yanze guha umuryango wa Navalny umurambo we

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Alexei Navalny, utaravugaga rumwe na Putin uherutse gupfira muri Gereza y’u Burusiya, uravuga ko babwiwe ko umurambo we utazarekurwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Uhagarariye Navalny yavuze ko nyina yamenyeshejwe ko umurambo ugikorerwa ibizamini.

Nta makuru y’aho umurambo uherereye atangwa n’abayobozi b’u Burusiya, mu gihe imbaraga zishyirwa mu kumenya aho uherereye zitambitswe inshuro nyinshi nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Umugore w’uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, Yulia Navalna, yayabashinje guhisha umurambo.

Muri videwo kuri uyu wa Mbere ushize, yiyemeje gukomeza imirimo ye yo guharanira “U Burusiya bwisanzuye”.

Yulia Navalnaya yashinje mu buryo butaziguye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuba yarishe umugabo we kandi ko umurambo we wahishwe kugirango ibimenyetso by’uburozi bwa Novichok avuga ko yahawe bibanze bizimire.

Navalny yari yararokotse ubwo bagerageza kumwica bakoresheje Novichok muri 2020.

Ijwi ririmo agahinda umushyitsi n’umujinya, Navalnaya yasabye abamureba guhagarara iruhande rwe “bagasangira uburakari no kwanga abatinyutse kwica ejo hazaza hacu”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *