Leta ya Israel itangaza ko no mu gihe cy’igifungo cya abayisilamu (Ramadan) giteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Werurwe,izakomeza kugaba ibitero ku mutwe wa Hamas mu gihe utazaba wafunguye imbohe zayo.
Benny Gantz,umusirikare wabaye minisitiri w’Ingabo wa Israel, yihanangirije ko ingabo zabo ziteguye kurushaho kwinjira mu bice byose bya Gaza no mu gihe cya Ramazani.Avuga ko mu gihe imbohe n’imfungwa Hamas yafashe bugwate zarekurwa, aribwo batagaba ibyo bitero.
Ku cyumweru, Gantz yagize ati: “Niba muri Ramazani ingwate zitari mu rugo, imirwano izakomeza ahantu hose harimo n’akarere ka Rafah.Hamas ifite amahitamo kuko bashobora kwitanga, kurekura ingwate, kandi abaturage ba Gaza bashobora kwizihiza umunsi mukuru wa Ramadhan neza mu gihe hubahirijwe ibyo dusaba.”
Minisiteri y’ubuzima mu gace kayobowe na Hamas, yatangaje ko imyigaragambyo n’intambara byahitanye Abanyapalestina barenga 100 muri iyi minsi, cyane cyane abagore n’abana, bituma umubare w’abapfuye ugera ku 29.000.
Ni mu gihe Isiraheli ivuga ko Hamas yafashe bugwate abagera kuri 250 hanyuma 130 muri bo baguma muri Gaza, harimo 30 bicyekwa ko bapfuye.


