Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir kuri uyu wa gatanu yageze i Burundi aho akomereje uruzinduko rwe rw’akazi nk’Umuyobozi wa EAC muri uyu mwaka, nyuma yo kuva mu Rwanda, aho yageze kuri uyu wa Kane ushize.


Salva Kiir uherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Muthuki, yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege kitiriwe Ndadaye mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura, aho yakiriwe na minisitiri ushinzwe ibibazo bya EAC, Abayeho.

Ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigomba kuganirwaho hagati ya Salva Kiir na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Perezida Kiir ageze i Burundi avuye mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Ikibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni kimwe mu bishobora kuganirwaho i Bujumbura.

Biteganyijwe ko Perezida Salva Kiir azava i Bujumbura yerekeza i Kinshasa kubonana na Perezida Felix Tshisekedi.


