Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe kugaragaza uko hazakemurwa ikibazo cy’ibisimu n’imyobo byacukuwe mu gihe cy’ikorwa ry’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, cyane cyane ibyacukuwe mu gihe cy’ubukoloni n’ibyacukuwe n’amasosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahoze ari aya Leta.

Igenzura ry’Urwego rw’Umuvunyi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryagaragaje ko hari:
Imyobo n’ibisimu byakorewemo ubucukuzi kera
Icyuho ku ngwate yo gusana ibidukikije
Abaturage baturiye ahakorerwa ubucukuzi
Kutagira ubushakashatsi bw’ahari amabuye y’agaciro.

Umwe mu bakoresha twitter mu gitekerezo cye yagize ati “Ubu ntimwamugoye ? ni he iri se Ku buryo hapimwe ko amabuye yashizemo? ahubwo iyo mwiga uko abaturiye ibirombe bakwinjizwa mu bucukuzi , bikabagirira akamaro ntibahore babigwamo bashaka amaramuko, Rosette akiyobora ORTPN yasangije abaturage ibyiza bya parike,ubushimusi buracika!!”


