Haiti: Nyuma yo gutorokesha abarimo abishe Perezida Jovenel Moise barashaka gukuraho ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma ya Haiti yatangaje ibihe bidasanzwe by’amasaha 72 nyuma y’uko udutsiko twitwaje imbunda duteye gereza nini ya Port-au-Prince tukabohoza imbohe. Nibura abantu 12 barishwe naho abagororwa bagera ku 3.700 baratoroka bava muri gereza.

Abayobozi b’agatsiko bavuga ko bashaka guhatira kwegura Minisitiri w’Intebe Ariel Henry, wari wagiye mu mahanga.

Amatsinda agamije kumwirukana ku butegetsi agenzura hafi 80% by’umurwa mukuru, Port-au-Prince.

Ni mu gihe ubugizi bwa nabi bw’imitwe y’ibyigomeke bumaze imyaka myinshi bwibasiye Haiti ndetse Umuryango w’Abibumbye ukaba uteganya kohereza abapolisi mpuzamahanga barimo aba Kenya bo kujya guhosha ibikorwa by’utu dutsiko tw’abagizi ba nabi.

Mu itangazo rya guverinoma nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize gereza ebyiri, imwe mu murwa mukuru n’indi iri hafi ya Croix des Bouquets, zatewe.

Yavuze ko ibikorwa byo “kutubaha amategeko” bibangamiye umutekano w’igihugu kandi byateje gushyiraho isaha ntarengwa yo kugera mu rugo nk’igisubizo, yatangiye kubahirizwa saa mbiri z’ijoro ku isaha yahoo.

Ibitangazamakuru byo muri Haiti byavuze ko izindi sitasiyo za polisi zabanje kugabwaho ibitero, birangaza abayobozi mbere y’igitero cyagabwe kuri gereza.

Mu bari bafungiwe i Port-au-Prince harimo abayoboke b’agatsiko bashinjwaga kuba barishe Perezida Jovenel Moà¯se mu 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *