Icyambu mpuzamahanga cya Rusizi kizuzura gitwaye asaga miliyari 11 Frw

Sangiza iyi nkuru

Icyambu mpuzamahanga cyo mu Karere ka Rusizi, biteganijwe ko kizuzura mu mpera z’uyu mwaka gitwaye asaga miliyari 11 z’amanyarwanda nyuma y’isubukurwa ry’imirimo yo kucyubaka yari yaradindiye.

Iki cyambu kirimo kubakwa ahitwa mu Budike, kitezweho kuzaba igisubizo ku batwara abantu n’ibintu mu mato n’ibyombo bisanzwe bikorera ahantu hato bikagorana kuhapakururira imizigo igihe bihahuriye ari byinshi.

Cyatangiye kubakwa mu 2019 ariko kiza kudindira, imirimo itangira neza muri 2020, aho ubu kigeze kuri 27% cyubakwa, bikaba biteganyijwe ko kizuzura mu Kuboza uyu mwaka nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Kizaba kigizwe n’ibice bitandukanye birimo aho ubwato buparika, station ya essence, amacumbi, ahazatunganyirizwa amazi yakoreshejwe ashobora gukoreshwa mu koza imodoka n’ibindi, hakazaba aho abagenzi bashobora gufatira icyo kurya n’icyo kunywa n’ibindi.

Umwe mu bari kubaka iki cyambu muri Company ya CEC, Eng. Gaston Sebagirirwa, avuga ko nubwo hari ibikorwa bisa n’ibyatinze bari gushyiramo imbaraga ngo bazagere ku ntego.

Iki cyambu kizaba gifite aho amato n’ibyombo biparika hisanzuye ngo bizaba ari igisubizo ku basanzwe bakoresha ibi byombo kuko aho bakorera bagaragaza ko ari hato bagahura n’imbogamizi mu gupakurura imizigo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *