Abanye Kongo bakomeje kwitotombera Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko zitinya kujya ku murongo w’urugamba ruzihuza n’umutwe wa M23, ahubwo zigashorayo Wazalendo.
Ni ibikubiye mu butumwa buri mu nyandiko yashyizwe ku rubuga rwa X, rwa Simaro Ngongo Case, aho yashimangiye ko kuva izi ngabo za SADC zaza muri RDC nta musaruro ufatika zari zatanga kuko usanga zitinya kujya kurwana na M23 ahubwo zigashorayo umutwe wa Wazalendo.
Ubu butumwa bugira buti” Ni iki abasirikare ba SADC bagikora muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu gihe ibintu bidahinduka ku rugamba? Twakoze iperereza ryimbitse dusanga ingabo za SADC zifite ibibazo by’imikorere mibi, ntizivuga rumwe n’ubuyobozi bwa Wazalendo, kandi ntibitabira kurwanya ingabo za Gen Sultan Makenga na Corneille Nangaa.”
Urubanza rureba bwana Tshisekedi Tshilombo, agomba guhitamo gusubiza izi ngabo mu bihugu byabo kubera ko zidashoboye gutsinda no kurwana n’abahagurukiye gukora impinduramatwara.”
Yakomeje agira ati”“Ibibazo biri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, byateje ingaruka mbi ku ngabo z’igihugu cyabo(FARDC),bityo FĂ©lix Tshisekedi niwe ugomba kuzabibazwa.Perezida Tshisekedi abantu bose bagomba kumenya ko ariwe pfundo ry’ibibazo biri mu gihugu cya RDC.”
Ibi bitangajwe mu gihe intambara ikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, aho kugeza ubu M23 ikomeje urugamba na FARDC ifatanyije n’ihuriro ryayo.


