Wa muyobozi ushinjwa gutanga ruswa ya 10000 frw yayihakanye avuga ko yiciraga umugenzacyaha isari

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwasabiye Kabera Védaste wari ushinzwe imiyiborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kuba uregwa guha Umugenzacyaha ruswa y’ibihumbi 10 Frw.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Werurwe 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye Akarere ka Muhanga.Kabera n’abamwunganira bisobanuye bavuga ko frw 10 Kabera yahaye umugenzacyaha atari ruswa ahubwo ngo yayamwoherereje mu rwego rwo kumwicira isari nk’umuntu bari birirwanye.

Avuga ko ayo mafaranga yayohereje buturutse ku buntu asanganywe kubera ko Umugenzacyaha wari ufite dosiye ye, yari yarangije kumubaza ndetse asiga ashyize umukono ku nyandiko amusaba kwitahira.

Akomeza avuga ko yabikoraga agira ngo uwo Mugenzacyaha abe yaguramo amazi mu masaha y’ikiruhuko kuko yari yakoze mu gitondo ubutaruhuka bityo rero ngo nk’umuntu uri mu bashinzwe kurwanya ruswa abona bitagize icyaha.

Abajijwe impamvu yatanze ayo mafaranga nk’umuntu usobanukiwe ibyaruswa, yakomeje kuvuga ko ubusanzwe arangwa n’impuhwe arizo zabimuteye.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bunongeraho ko akwiye gukomeza gufungwa mu gihe bugiye gukomeza gukora iperereza, kugira ngo atazacika ubutabera cyangwa akabangamira iperereza.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 09 Gashyantare 2024 saa 12:00′ z’amanywa.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Wa muyobozi ushinjwa gutanga ruswa ya 10000 frw yayihakanye avuga ko yiciraga umugenzacyaha isari
    Mwakosora gato kuri iyo nkuru.
    Aho inkuru irangirira mwanditse ngo:
    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 09 Gashyantare 2024 saa 12:00′ z’amanywa.
    Inkuru mwayanditse tariki 06/03,none muravuga ko urubanza ruzasomwa tariki 09 gashyantare.
    Bivuze ko ari tariki yahise ugereranyije n’iminsi urubanza rwabereyeho.

    1. Wa muyobozi ushinjwa gutanga ruswa ya 10000 frw yayihakanye avuga ko yiciraga umugenzacyaha isari
      Muvandimwe inkuru za Bwiza.com jye sinkizitindaho nkosora ahubwo ndagenekereza nkumva icyo bashakaga kuvuga ubundi ngatoramo icyo. Kuko icyo nabonye ni uko umwanditsi w’inkuru ayishyiraho nta wundi wayinyujijemo amaso ubwo tukaba turibacishijemo. Nawe reba ikosa nk’iryo rigiye kumara 24hrs ridakosowe!!! Jyewe nigeze gutanga igitekerezo hambere aha cy’uko bajya babanza bagasoma inkuru bateguye mbere yo kuziduha twebwe nk’abasomyi kuko dukunda ko bagira inkuru ziri à la une.

  2. Wa muyobozi ushinjwa gutanga ruswa ya 10000 frw yayihakanye avuga ko yiciraga umugenzacyaha isari
    This is a copy paste for the first news why you guys muri abanebwe? Nta soni?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *