Bujumbura: Bahawe iminsi 45 yo gukemura ikibazo cy’umwanda bitaba ibyo bagahanwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura arashinja abayobozi b’ibanze kutita ku bibazo bijyanye n’isuku.Yabahaye igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe n’igice gusa kugirango bakosore iki kibazo, bitabaye ibyo bazahanwa kandi bashobora no kwirukanwa.

Mu nama n’ubuyobozi, abayobozi bashinzwe amasoko n’abakozi bashinzwe umutekano, Jimmy Hatungimana ntabwo yaciye ku ruhande kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita.

“Nimwitegure, bayobozi b’amazone, mwitegure bayobozi b’uduce, kuko ibi bishobora kubateza ibibazo.”

Yashimangiye ko Umujyi wa Bujumbura ari indorerwamo y’igihugu kubera ko abagenzi bava mu ndege bagomba kunyura mu mujyi kugira ngo bagere mu zindi ntara. Ikibuga mpuzamahanga cyonyine kiboneka mu gihugu gito cya Afrika y’uburasirazuba giherereye i Bujumbura.

Nk’uko tubikesha SOS Media Burundi, Jimmy aabajije ati “Bazanyura he? Mu mwanda mu gihe tuhashinzwe? “
Kuri we, ntibisanzwe ko abayobozi b’uduce dutandukanye bananirwa gukangurira abatuye muri utwo duce gukora amasuku imbere y’ibibanza byabo.

Yamenyesheje abayobozi b’ibigo bishinzwe gutwara imyanda yo mu rugo ko bitemewe gusiba ibyumweru bibiri, kandi ko bahamagariwe gukorana bya hafi n’abayobozi b’ibanze.

Umuyobozi w’umujyi ati: “Mu minsi 45, umuntu wese utzaba utabashije gukora inshingano ashinzwe azasimburwa.”

Mu nama rusange y’ubukerarugendo mu cyumweru gishize, umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yari yakomoje ku mwanda ugaragara mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura, ashimangira ko biteye isoni ku gihugu.

Yari yakangishije kwimanukira ubwe akahakora isuku kugira ngo umujyi use neza kandi avuga ko namanuka atazakenera umuntu ujya kumufasha.

à‰variste Ndayishimiya yari yashimangiye ko abagombaga gutuma umwanda ucika, barimo umuyobozi wa Bujumbura, bananiwe inshingano zabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *