Platini yaburiye abanyamakuru atari yabajyana mu nkiko

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P yaburiye abanyamakuru binjira mu buzima bwe n’umugore we Ingabire Olivia, bavuga ko batandukanye.

Mu mwaka washishe wa 2023 nibwo mu binyamakuru hasakaye amakuru y’umuhanzi Platini avuga ko yatandukanye n’umugore we nyuma yo gusanga umwana babyaranye atari uwe.

Amakuru yavugaga ko Platini yaje kumenya ko umwana yabyaranye na Olivia atari uwe ni uko maze bikaza gutuma umugore we ahita yahukana.

Icyo gihe Platini yaje guhakana ayo makuru yose, avuga ko atazi aho ababivuze babikuye ndetse ko atumva ukuntu abantu bamenya iby’umuryango we atabibabwiye.

Mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru Phil Peter, Platini yavuze ko ari ubwa nyuma avuze kuri iyo ngingo y’urugo rwe ko ndetse atanashaka umuntu uzongera kuyimubazaho n’uwayivugaho mu itangazamakuru.

Asabwe kuvuga ingingo abanyamakuru batazigera bamuvugaho kuko bayikoraho amakosa, yavuze ko abasaba kutazongera kuvuga ku muryango we niba badashaka kwisanga mu bibazo na we ndetse bishobora no kubageza mu nkiko.

Yagize ati: “Umuryango, umugore, urugo, umwana. Ni ukuvuga ngo hari ibintu byinshi nakavuzeho gusa mu rwego rw’umutekano w’ubuzima bwite bwa buri muntu, ndabireka. Rero ibyo bintu, amakuru mufite muhamane ayo nanjye ngumane ayo mfite nta we nshaka ko azagwa mu bibazo, nta we nshaka ko tuzakurikirana mu nkiko. Umuryango wanjye muwushyire kure.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *