Abagore Batatu barimo Sandra Ncube w’imyaka 21, Riamuhetsi Mlauzi w’imyaka 23 ndetse na Mongo Mpofu na we ufite imyaka 25 y’amavuko bakurikiranyweho kwihererana umukozi w’Imana mu rugo rw’umwe muri bo uturiye urusengero bakamukorera ibya mfura mbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagore uko ari 3, ngo baherutse gusanga umupasiteri mu rusengero rukorera mu gihugu imbere muri Zimbabwe mu gace ka Bulawayo bamutegeka kuryamana na bo agerageje kubyanga bamufata ku ngufu.
Urukiko rwavuze ko uyu mupasiteri witwa Mlauzi yarimo yaka amafaranga bari baritanze mu rusengero, yagera ku rugo rw’umwe akahasanga n’abandi 2 bakamwinjiza mu nzu azi ko ari ibisanzwe, ariko yagera mu nzu bagahita bamukingirana hanyuma bagatangira kumukorakora kugeza bamuganje bakaryamana na we uko ari 3.
Umukuru w’urukiko rwa Bulawayo, Me Shoko yavuze ko aba bagore basaga naho bamwiteguye kuko harimo n’uwamaze kubona ko bamuganje agahita anyaruka akazana udukingirizo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwanzuye ko aba bagore bakomeza gukurikiranwa bakazahanirwa gufata ku ngufu no kwihererana umukozi w’Imana bakamwandagaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com


